Burkina Faso yasubijeho igihano cy’urupfu
Minisiteri y’Ubutabera muri Burkina Faso yatangaje ko yasubijeho igihano cy’urupfu nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ibyemeje ku bwumvikane. Iki cyemezo kiri mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, rihindura icyemezo cyo gukuraho igihano cy’urupfu cyafashwe mu 2018. Ubuyobozi bwa Burkina Faso buvuga ko kugarura icyo gihano bigamije gukomeza kubungabunga umutekano rusange, kurengera indangagaciro z’igihugu no kongera ingufu mu guhangana n’ibyaha. Iki Gihugu kiyobowe n’abasirikari kuva mu 2022, ubwo habaga ihirikwa ry’ubutegetsi ryayobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré. Umwaka ushize, Traoré yari yatangaje umugambi wo kugarura igihano cy’urupfu. Ibiro ntaramakuru bya Leta (Agence d'Information du Burkina (AIB) byatangaje ko ibyaha bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu birimo iterabwoba, ubutasi, kugambanira igihugu, kwica umubyeyi wawe no kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa byarengeje igihe cyangwa bibujijwe bigateza urupfu…
21 Ukwakira 2026 Saa 10:46








