Papa Léon XIV yatabarije RDC yibasiwe na Ebola

Papa Léon XIV yatabarije RDC yibasiwe na Ebola

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye Umuryango Mpuzamahanga gufatanya mu gukumira no kugabanya ingaruka z’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (RDC).

Papa Léon XIV yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, mu isengesho yayoboye kuri Bazilika yitiriwe mutagatifu Petero i Vatican, asaba umuryango mpuzamhanga kugira icyo ukora hitabwa ku baturage batuye aho icyo cyorezo kibasiye.

Yagizi ati: “Mu masengesho yanjye, akenshi nibuka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola, gikomeje gihitana ubuzima bw’abantu benshi.”

Papa Léon XIV yasabye umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora mu guhangana n’icyo cyorezo.

Ati: “Ndashishikariza umuryango mpuzamahanga gutanga ubufasha mu guhangana n’iki cyorezo, bahereye ku baturage bo mu bice byibasiwe, kugira ngo bafatanye mu bikorwa byo gukumira no kurengera ubuzima bw’abantu benshi.”

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko iki cyorezo cyakwirakwiriye vuba mu bice byose by’iki gihugu kandi kiri gutuma haboneka umubare munini wabanduye n’abakomeje guhitanwa nacyo.

Umubare w’abamaze kwandura Ebola muri RDC warenze 5 000, mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko ingamba zo gukumira iki cyorezo zitaratanga umusaruro wari witezwe. Ebola iri gukomeza gukaza umurego kuva yatangazwa ku mugaragaro ku wa 15 Gicurasi 2026.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko ibikorwa byo kuyikumira bibangamiwe n’ibikorwa remezo by’ubuzima bike, abaturage bamwe batitabira gahunda zo kuyirwanya, umutekano muke ndetse n’imyigaragambyo y’abakozi bari mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo.

Papa Léon XIV yatabarije RDC yibasiwe na Ebola
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35