USA: Inkongi y’umuriro yibasiye Leta ya Washington, abantu 60 000 bava mu byabo

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira Umujyi wa Spokane muri Leta ya Washington iri mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatwitse inzu 600, ituma abarenga ku bihumbi 60 bavanwa mu byabo ndetse ingo ibihumbi 10 zikomeje kubura umuriro w’amashanyarazi.

Iyi nkongi yatangiye ku wa 01 Kanama 2026, imaze gutwika ubuso bungana na kilometero kare 1 000, muri Leta ya Washington ndetse umuriro uracyakomeje gukwira mu bice bitandukanye. Aljazeera yatangaje ko abashinzwe kuzimya inkongi n’inzego z’umutekano batangaje ko kugeza ubu nta makuru aratangazwa y’abakomeretse cyangwa bapfiriye muri izo nkongi, cyangwa agaciro k’ibimaze kwangirika ariko ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje.

Nubwo abashinzwe iperereza bataratangaza icyateye iyo nkongi ariko abayobozi mu nzego za Leta barimo Senateri Maria Cantwell yavuze ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’ubushyuhe bukabije, kandi ko uko ikirere kimeze bishobora gutuma inkongi zirushaho kuba nyinshi.

Inkongi nk’izo zimaze iminsi zibasiye ibihugu nk’u Bufaransa, Espagne n’u Bugereki aho bikomeje guhangana na zo ndetse zigenda ziyongera kubera ubushyuhe bukabije n’umuyaga mwinshi.

Muri Espagne inkongi zikomeye zibasiye uturere twa Ávila, Madrid, León, Huesca, Teruel na Córdoba aho abantu barenga 100 000 bavanwe mu byabo mu gihe mu Bufaransa ubuso burenga hegitari 115 000 bumaze gushya.

Ikinyamakuru Financial Times kigaragaza ko uyu mwaka, inkongi n’ubushyuhe bukabije bimaze guteza igihombo kirenga miliyari 3 z’amayero mu Burayi, ndetse ubuso hafi hegitari ibihumbi 500 bumaze gushya.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE