Zambia: Perezida Hichilema yarahiriye manda ya kabiri

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yarahiriye kuyobora igihugu muri manda ye ya kabiri, mu gihe umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Brian Mundubile, wari waje ku mwanya wa kabiri mu matora aheruka, afunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi.

Hichilema yarahiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, mu muhango wabereye kuri Stade ya Lusaka, witabiriwe n’ibihumbi by’abaturage bamushyigikiye ndetse n’abayobozi  b’ibihugu bya Afurika.

Abashyigikiye Hichilema bari bambaye imyenda itukura iranga ishyaka rye UPND, bakaba bari buzuye stade ubwo yarahiraga manda ye ya kabiri.

Hichilema w’imyaka 64 yatsinze amatora yabaye ku wa 13 Kanama 2026, agira amajwi 60%, mu gihe Brian Mundubile wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize 38%, nk’uko imibare yatangajwe na komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yabitangaje.

Icyakora, ayo matora yaranzwe n’ibirego by’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batotejwe, ndetse ko inzego za Leta zabogamiye ku ruhande rw’ubutegetsi ndetse ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi barabangamirwa.

Muri manda ye ya mbere yatangiye mu 2021, Hichilema yashimiwe uruhare yagize mu kuzahura ubukungu bwa Zambia.

Yashyize imbere ivugurura ry’ubukungu, akuraho igihano cy’urupfu ndetse atuma amashuri abanza n’ayisumbuye aba ubuntu ku banyeshuri bose.

Nubwo ubukungu bwazamutse, abanenga ubutegetsi bwe bavuga ko iryo zamuka ritaragera ku baturage ku buryo rihindura imibereho yabo, cyane cyane ko ibiciro by’ibicuruzwa bikomeje kuzamuka.

Banki y’Isi ivuga ko abarenga 70% by’abaturage ba Zambia, bagera kuri miliyoni 22, babaho bakoresha amafaranga ari munsi y’amadolari y’Amerika atatu ku munsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi bashinja Hichilema kugabanya ubwisanzure bwo kunenga ubutegetsi no gukora ibikorwa bya politiki bitandukanye n’iby’ishyaka riri ku butegetsi.

Brian Mundubile w’imyaka 55 yarihishe nyuma y’uko inzego z’umutekano zagiye gusaka iwe ku wa 14 Kanama, zivuga ko zari guhiga abantu bakekwaho kuba mu mutwe w’abarwanyi bashobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Muri icyo gikorwa, abantu 11 bari mu itsinda ry’abashyigikiye Mundubile batawe muri yombi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE