Iran yannyeze Trump imushinja gukoresha AI akabeshya ko yayirasheho

Iran yannyeze Trump imushinja gukoresha AI akabeshya ko yayirasheho

Iran yasetse bikomeye ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump nyuma y’amashusho yakozwe n’ubwenge buhangano (AI) yashyize hanze agaragaza ko yagabye ibitero byasenye ikirwa cya Kharg, gisanzwe ari igicumbi cya peteroli cy’icyo gihugu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko nyuma y’ayo mashusho ya Trump nta kimenyetso cyagaragaje ko ikirwa cya Kharg cyarashwe nubwo ibihugu byombi byongeye gusubukura imirwano.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta cya Iran gishinzwe peteroli, (National Iranian Oil Co), Hamid Bovard yavuze ko ubutumwa Trump yashyize ku mbuga nkoranyambaga busekeje kuko ku kirwa cya Kharg hatekanye ndetse ibikorwa byo gutunganya no kohereza peteroli bitigeze bihagarara, kandi abakozi bakomeje imirimo yo gusana ibyangijwe mbere no kuvugurura ibikorwa remezo biri kuri icyo kirwa.

Perezida Trump abinyujije ku rubuga rwa Truth Social yagaragaje ubutumwa buvuga ko ikirwa cya Kharg kiri gusenywa burundu, buherekezwa n’amashusho agaragaza ibisasu biturika ku buryo bukomeye. Ayo mashusho yagenzuwe na Reuters yemeje ko yakozwe na AI.

Ku rundi ruhande intambara yongeye kubura hagati y’impande zombi ndetse Iran yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere bagabye igitero ku birindiro by’indege bya Al Minhad muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika irashe ku kirwa cya Larak.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian aherutse gutangaza ko Igihugu cye kidashaka intambara, ariko kizasubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku gihugu cye kandi Guverinoma ye itazigera iceceka ngo bareke igitero icyo ari cyo cyose kibagabweho be kwihorera.

Iran yemeje ko ikirwa cya Kharg gitekanye ibeshyuza USA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44