Isiraheli yishe abantu 8 muri Gaza nyuma yuko Hamas yemeye gushyira hasi intwaro

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 2, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Isiraheli yishe abantu umunani mu bitero yagabye mu Ntara ya Gaza muri Palestine nyuma y’iminsi ibiri gusa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yemeje ko umutwe wa Hamas uhanganye n’icyo Gihugu wemeye gushyira intwaro hasi ndetse ingabo za Isiraheli  zikava muri Gaza hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.

Urwego rushinzwe ubutabazi bwihuse muri Gaza rwatangaje ko ibyo bitero byagabwe kuri iki Cyumweru na kajugujugu za gisirikare mu bice bitandukanye birimo; Deir el-Balah, Khan Younis n’ahandi.

Ku wa 31 Nyakanga 2026,  Perezida Trump yari yatangaje ko yanditse amateka kuko agiye guhagarika intambara ya Isiraheli na Palestine yatangiye kuva mu 2023.

Trump   abinyujije mu kanama k’amahoro,(Board of Peace) yatangaje  gahunda igizwe n’ingingo 15 igamije gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza, ariko nubwo habaye intambwe mu biganiro bya dipolomasi mu mwaka ushize  Isiraheli yakomeje kugaba ibitero muri Gaza.

Ubwo yatangazaga iyo gahunda y’amahoro abinyujije ku rubuga rwa Truth Social Trump yavuze ko habaye inama y’amateka izageza ku masezerano y’amahoro agira ati: ”Uyu munsi inama y’amahoro yageze ku masezerano y’amateka yo kwambura Hamas n’indi mitwe yose yitwaje intwaro muri Gaza intwaro zayo zose. Ibi bizakorwa mu byiciro. Iyi ni intambwe ikomeye cyane iganisha ku mahoro arambye n’umutekano.”

Trump yongeyeho ko gahunda yo kwambura Hamas n’indi mitwe  intwaro  itazahita ikorwa icyarimwe, ahubwo izashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitandukanye, yemeza ko  amasezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku kuba Intara ya Gaza izayoborwa na Guverinoma nshya y’Abanyapalestina, izakorana bya hafi n’icyiswe Inama y’Amahoro.

Gusa umutwe wa Hamas watangaje ko uzashyira  intwaro hasi  ari uko Isiraheli ihagaritse ibikorwa bya gisirikare kandi ikavana ingabo zayo mu bice yafashe, nk’uko biteganywa n’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe umwaka ushize.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje  ko ingabo za Isiraheli zavuze ko  zitazava mu birindiro byazo muri Gaza keretse Hamas ibanje kwamburwa intwaro mu buryo bufatika kandi bwizewe.

Ntacyo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu aratangaza kuri iyo gahunda ya Perezida Trump  ariko  Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Itamar Ben-Gvir yavuze ko iyo gahunda itumvikana  ashimangira ko Isiraheli ikwiye gukomeza guhiga no kwibasira abayobozi ba Hamas.

Ibitero bya Isiraheli byahitanye abantu umunani muri Gaza
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 2, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE