Kenya: Abantu 7 baguye mu mpanuka ya Kajugujugu
Indege ya Kajugujuju yari itwaye ba mukerarugendo yakoze impanuka igwa hafi y’umusozi wa Ololokwe mu Majyaruguru ya Kenya, ihitana abantu barindwi bari bayirimo.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa EC130 B4 yahagarutse mu gace ka Loisaba yerekeza i Ewaso Nyiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026.
Urwego rushinzwe Indege za Gisivile muri Kenya rwemeje aya makuru rutangaza ko inzego zibishinzwe zikomeje iperereza ngo hamenyekane icyayiteye.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje imbaga y’abantu yahururiye aho impanuka yabereye, mu gihe abakorerabushake b’umuryango Utabara imbare muri ‘Kenya Red Cross’ bakoraga ibishoboka byose kugira ngo batabare abarokotse.
Impanuka za kajugujugu zimaze guhitana abantu muri muri Kenya ndetse muri Gashyantare uyu mwaka abantu batandatu barimo Johana Ng’eno wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko bitabye Imana baguye mu mpanuka yabereye mu Burengerazuba bw’igihugu.



