Visi Perezida wa Tanzania Dr. Emmanuel John Nchimbi yeguye

Visi Perezida wa Tanzania Dr. Emmanuel John Nchimbi yeguye

Visi Perezida wa Tanzania, Dr. Emmanuel John Nchimbi yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ndetse asezeye burundu muri politiki no mu mirimo ya Leta, nyuma y’igihe kitageze ku mwaka atangiye inshingano.

Mu ibaruwa itunguranye y’ubwegure bwe yashyikirijwe Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 25 Kanama 2026, yavuze ko azava kuri uwo mwanya ku wa 4 Nzeri 2026.

Mu gusobanura icyatumye yegura, Nchimbi yagaragaje ibikubiye mu ngingo ya 50 (2)(c), n’iya 149 (2) z’Itegeko Nshinga rya Tanzania zigaragaza ko Perezida ashobora gushyiraho undi Visi Perezida igihe uwari uriho avuye mu nshingano   hatabayeho gutegereza andi matora.

Mu ibaruwa ye yavuze ko icyemezo yafashe gifitanye isano n’amasezerano yari yaragiranye na Perezida Samia Suluhu Hassan ubwo yashyirwaga kuri uwo mwanya, agaragaza ko ku wa 27 Kanama 2025, yari yarasezeranyije Perezida Samia ko azakorera Igihugu uko ashoboye, akaba indahemuka   ndetse ko igihe cyose Perezida yaba abonye ko hakenewe undi Visi Perezida, yari kuzava kuri uwo mwanya.

Dr. Nchimbi w’imyaka 55 yagizwe Visi Perezida nyuma y’amatora ya Perezida mu Ukwakira 2025, yaje kurahira mu Ugushyingo 2025, ndetse yari umukandida wungirije wa Samia Suluhu Hassan mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, (CCM) mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Visi Perezida wa Tanzania Dr. Emmanuel John Nchimbi yeguye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35