Ubwato bwa peteroli bwarashweho mu kigobe cya Hormuz ku nkengero za Oman

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 1, 2026
  • Hashize iminota 45
Image

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, ubwato bwa peteroli bwagabweho igitero buraswaho igisasu kugeza ubu kitaramenyekana ku nkombe z’umujyi wa Limah muri Oman, ahinjira mu kigobe cya Hormuz.

Ni igitero kije nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, ku wa Gatanu yateje igitutu, avuga ko azatera Iran akayibabaza. Ni mu gihe itangazamakuru ryo muri Amerika ryo ryatangaje ko Washington irimo gutekereza ku bindi bisasu bikomeye mu mpera z’iki cyumweru bizibasira cyane, bikorwa remezo by’ingufu.

Donald Trump yongeye gutera ubwoba Irani ku bitero bikomeye ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga. Igitangazamakuru CBS News cyatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byateguraga ibitero ibyo bihugu byombi bifatanyijemo byo kwibasira  ibikorwa remezo by’ingufu bya Iran.

Tariki ya 30 Nyakanga, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko ibiganiro byabereye i Cairo hagati y’abahuza n’abayobozi ba Hamas byavuyemo amasezerano yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro yo muri Palestine mu gace ka Gaza ndetse byanemejwe n’abayobozi ba Hamas.

Donald akimara kuvuga atyo, Minisitiri w’Umutekano muri Isirayeli, Itamar Ben-Gvir, yavuze ko Isiraheli itemera ayo masezerano yo kwambura intwaro umutwe wa Hamas muri Gaza.

Nyuma y’ibyo Donald Trump yatangaje, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yavuze ko ingamba za Amerika kuri Gaza zirimo guteza urujijo mu rwego rwa politiki ya Isiraheli.

Nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu, Itamar Ben-Gvir, yinubiye ubugambanyi n’abahanganye nabo, ahubwo banga kwemera intege nke.

Itamar Ben-Gvir yamaganye inyandiko, avuga ko itemewe, ati: “I Yerusalemu, amasezerano yo kwambura intwaro Hamas yatangajwe na Donald Trump arimo guhinduka intambara ya politiki.”

Yamaganye iyo nyandiko yita itemewe, avuga ko guhagarika imirwano ari ukwishyira mu maboko y’iterabwoba.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Gadi Eisenkot, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ingabo akaba anahanganye na Benjamin Netanyahu mu matora, ashinja Minisitiri w’Intebe ko yemeye kuyoboka no kureka Hamas igakomeza kubaho, akavuga ko ikibazo kikiri ingutu.

Netanyahu yisanze mu mutego utoroshye kuko hari amahitamo atamworoheye, ni ukwemera igitutu cya Washington cyo gukomeza kwerekana iterambere rya dipolomasi cyangwa guhagarika amasezerano yo kubungabunga ihuriro rye.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 1, 2026
  • Hashize iminota 45
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE