Honduras yateguje ko 80% by’ubutaka bwayo buzibasirwa n’amapfa akomeye

Honduras yateguje ko 80% by’ubutaka bwayo buzibasirwa n’amapfa akomeye

Guverinoma ya Honduras yateguje ko hafi 80% by’ubutaka bwayo buzibasirwa n’amapfa akabije kubera ibura ry’amazi rigira ingaruka ku bihingwa, amatungo, n’ibiribwa ku baturage benshi. Ikindi ni uko ibintu bizarushaho kuba bibi mu mezi ari imbere bitewe n’imihindagurikire y’ikirere aho ubushyuhe bw’amazi mu nyanja ya Pasifika buzamutse (El Niño).

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, uri i Tegucigalpa, Marie Griffon, avuga ko amapfa akomeje kwibasira Amerika yo Hagati. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, Guverinoma ya Honduras yatangaje ko hafi 80% by’ubutaka bwayo harimo n’Umurwa Mukuru, Tegucigalpa, hazibasirwa n’ibura ry’amazi biturutse kuri El Niño.  

Iyo miterere y’ikirere, ibaho buri myaka ibiri kugeza kuri irindwi, irangwa n’ubushyuhe buri hejuru y’ikigereranyo gisanzwe mu burasirazuba bw’inyanja ya Pasifika y’amajyepfo. Guhera muri Gicurasi 2026, ubushyuhe bw’inyanja bwakomeje kwiyongera binagira n’ingaruka zigaragara.

Nubwo igipimo cy’izamuka cyitezwe hagati y’Ukwakira n’Ukuboza, iki kibazo kimaze gutera impungenge cyane, aho akarere kava mu gice cyo hagati kugeza mu majyepfo ya Honduras, ibura ry’imvura ribangamira ubuhinzi n’ubworozi. Ibihingwa byagizweho ingaruka, kandi amatungo arimo gupfa kubera kubura amazi n’ibiribwa.

Maria Ponce, umuhinzi wo muri aka gace k’ubutayu, yagize ati: “Mfite inka esheshatu zapfuye. Ibi bishobora kuba bibi cyane.  Dufite ubwoba ko bizakomeza kandi ko amatungo yacu azicwa no kubura ibiribwa n’amazi.”

Abaturage nta mazi bafite, akaba ari ikibazo kirimo no kugira ingaruka ku baturage, cyane cyane mu midugudu iri hafi ya Tegucigalpa. Bamwe mu baturage bagomba guhangana n’ibura ry’amazi rishobora kumara igihe kirekire.

Diego, utuye muri ako gace, avuga ko yamaze iminsi cumi n’ibiri nta mazi mu rugo rwe, agasobanura ko kunywa amazi mabi atinya ko bizabagiraho ingaruka. Ati: “Amazi atugeraho ava ku masoko ubu hafi ya yose yarakamye, Hasigaye amazi make cyane, ibyo bikarushaho kuduhangayikisha.”

Mu gukemura icyo kibazo, Guverinoma ya Honduras irateganya gukwirakwiza amazi no gucukura amariba mashya. Abahanga mu by’ikirere bateganya ko amapfa azarushaho kwiyongera bitewe na El Niño ishobora kuba ikomeye mu mateka y’icyo gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35