U Burusiya: Igisasu cyaturikiye i Moscou cyica batatu hakekwa Ukraine
Abantu batatu bapfuye, abandi 21 barakomereka nyuma y’uko igisasu cyaturikiye muri resitora i Moscou mu Burusiya, bigakekwa ko gishobora kuba gifitanye isano n’intambara ihanganishije icyo Gihugu na Ukraine.
Icyo gisasu cyiturikirijweho n’umugore mu ijoro ryo ku wa 01 Kanama ubwo yageragezaga kwinjira muri resitora ya Balzi Rossi yaberagamo ibirori ariko akabuzwa kwijira, nkuko byemejwe na Komite y’u Burusiya ishinzwe kurwanya iterabwoba, (National Anti-Terrorist Committee).
Nta bantu barigamba icyo gitero ariko hari abaturage b’i Moscou babwiye BBC ko bikekwa ko cyagizwemo uruhare na Ukraine, ariko ubuyobozi bw’u Burusiya ntiburemeza niba ari Ukraine koko cyangwa indi mitwe y’iterabwoba.
Mu myaka ishize, abayobozi benshi bakuru mu gisirikare cy’u Burusiya bagiye bicirwa i Moscou no mu nkengero zaho ndetse u Burusiya bwagiye bushinja Ukraine kuba inyuma y’ubwo bwicanyi, nubwo Kyiv yakunze kudatangaza ko yabugizemo uruhare.
U Burusiya na Ukraine bimaze imyaka irenga ine bihanganye mu ntambara imaze guhitana abantu ibihumbi, isenya imijyi myinshi ndetse miliyoni z’abaturage bavuye mu byabo.
U Burusiya bukomeje kugenzura ibice bimwe byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Ukraine, harimo n’intara ya Crimea, kandi nubwo Ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abanyamuryango ba NATO, byahaye Ukraine inkunga mu bya gisirikare, amafaranga n’ibindi bikoresho ngo ikomeze kwirwanaho mu ntambara ariko isa nk’iyatsinzwe.
Kugeza ubu intambara iracyakomeje nubwo hakomeje kubaho ibiganiro bigamije amahoro ariko nta musaruro bitanga kuko bigenda bipfuba.