Trump yirukanye abaturage ba Mexique barenga 2 000

Trump yirukanye abaturage ba Mexique barenga 2 000

Perezida Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yirukanye abaturage ba Mexique barenga 2 200, banyuzwa muri Guatemala mbere yuko basubizwa mu gihugu cyabo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko iyi gahunda ya Perezida Trump yo kubanza kohereza abaturage mu bindi bihugu mbere yo gucyurwa yanenzwe cyane na Mexique,  ivuga ko itemera ko abaturage bayo banyuzwa mu bindi bihugu kandi biteguye kwakirwa mu buryo bwose.

Mexique yamaganye iki gikorwa ndetse ishimangira ko yemera kwakira abaturage bayo bose, bityo nta mpamvu yo kubohereza mu bindi bihugu, kandi ko itigeze yemera ko abaturage bayo bajyanwa ahandi mbere yo gucyurwa.

Perezida wa Guatemala, Bernardo Arévalo, yemeje ko Igihugu cye cyakiriye abo bimukira kandi ko biteguye kubohereza mu gihugu cyabo mu gihe kitarenze amasaha 24. Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu bindi bihugu  mbere yo gucyurwa iri mu cyiswe “third-country deportation”, igamije guca intege abimukira nubwo  abandi bari barirukanwe mbere bo muri Mexique bahitaga bacyurwa nta yandi mananiza.

Imibare ya Guverinoma ya Guatemala igaragaza ko abaturage ba Mexique 2 284 ari bo bamaze kunyuzwa muri icyo gihugu kuva umwaka watangira.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigaragaza ko kuva mu Ukwakira 2025 kugeza muri Nyakanga 2026, abimukira 356 389 bahatuye binyuranyije n’amategeko bamaze kwirukanwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35