Bujumbura: Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako z’ubucuruzi zirakongoka

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 21, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Inkongi y’umuriro yafashe inyubako z’ubucuruzi zizwi nka “Galerie Ndayizamba”, na ‘Le Parisien’ zafashwe ziherereye mu Murwa Mukuru w’u Burundi, Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2026.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko iyi nkongi yatangiye ifata inyubako ya Gallerie Ndayizamba iherereye mu gice cyo hasi mu ma saa kumi n’ebyiri y’igitondo, ugera ku gisenge wabaye mwinshi cyane. Kugeza ubu twandika iyi nkuru, nta rwego rwari rwatangaza icyateye iyo nkongi y’umuriro.

Abaturage bumvikanye mu majwi menshi batabaza, basaba ko hakoherezwa kizimyamoto kugira ngo zirokore ibitarangirika. Abashinzwe ubutabazi bahise bahagera bagerageza kuzimya nubwo bigaragara ko bigoye kugira icyo barokora.

Si ubwa mbere muri iki gihugu humvikanye inkongi y’umuriro kuko muri uyu mwaka hari iyibasiye ububiko bw’imbunda muri Werurwe, icyanya gicururizwamo imbaho i Bujumbura muri Mutarama, iyafashe isoko rya Kinama na Rugombo muri Gicurasi, iyafashe irya Jabe muri Kamena n’iyafashe irya Ngozi muri Nyakanga 2026.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 21, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE