Indonesia: Umutingito wahitanye 51 abasaga barakomereka 100

Indonesia: Umutingito wahitanye 51 abasaga barakomereka 100

Umutingito ufite ubukana bwa 7,7 wibasiye bikomeye u Burasirazuba bwa Indonesia, uhitana abantu 51 abandi 113 barakomereka, mu gihe abarenga 5 000 bavanwe mu byabo. Ubuyobozi bwa Indonesia bwatangaje ko uwo mutingito watangiye mu gitondo cyo ku wa 15 Kanama 2026, mu Ntara y’Iburasirazuba bwa Nusa Tenggara muri icyo Gihugu. Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku mutingito, (USGS) cyatangaje ko uwo mutingito wakurikiwe n’indi mitingito igera kuri 341, bituma bantu benshi bava mu byabo.

Aljazeera yatangaje ko nubwo ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje, uwo mutingito wasenye inzu 157 mu gace ka Nagekeo kegereye aho umutingito watangiriye ndetse munsi y’ayo mazu hakaba hakomeje gushakishwa ko hari abantu baguyemo.

Indonesia ni kimwe mu bihugu ku Isi bikunze kwibasirwa n’imitingito, bitewe n’igice cy’Isi iherereyemo aho iri ku murongo uzwi nka ‘Ring of Fire’, uzengurutse inyanja ya Pasifika ari na cyo gice cy’Isi  kibonekamo imitingito myinshi.

Umutingito wahitanye abarenga 50 abandi ibihumbi bava mu byabo muri Indonesia
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35