Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi
Abatuye mu Murenge wa Mbazi, mu Karere ka Huye, bavuga ko batangiye kungukira mu bikorwa remezo by’imyidagaduro bubakiwe, birimo inzu y’imyidagaduro izwi nka Gymase n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, byabegereje amahirwe yo guteza imbere impano zabo no kwiteza imbere. Ibyo bikorwa remezo biherereye ahazwi nko mu Byiza, mu Kagari ka Mutunda, mu Murenge wa Mbazi. Abahatuye bavuga ko byabafashije kubona aho bakorera imyitozo ngororamubiri n’indi mikino itandukanye, by’umwihariko urubyiruko rwari rufite imbogamizi yo kubura ahantu haboneye ho kugaragariza impano zarwo. Iyi nyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo ibibuga by’imikino, amacumbi ashobora kwakira abakinnyi bari mu mwiherero ndetse n’abandi basura Huye, icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 200, hamwe n’imbere y’ikibuga cy’umupira w’amaguru hubatswe tribune itwikiriye. Irakoze Chance, umukobwa w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa…
20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04








