U Burusiya na Ukraine byongeye gukozanyaho nyuma y’ibiganiro
U Burusiya na Ukraine byongeye gukozanyaho mu bitero byagabwe n’indege zitagira abapilote byatumye bane bahasiga ubuzima mu Burusiya abandi batandatu barakomereka. Ibi bitero byagabwe mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2026, nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje intumwa mu Burusiya mu biganiro bigamije guhosha intambara hagati y’ibyo Bihugu. Gusa ibiganiro bigamije guhagarika intambara biracyagoranye bitewe no kutumvikana hagati y’impande zombi ku ngingo irebana no kuba Ukraine yakwemera gutanga ibice byayo byigaruriwe n’u Burusiya. Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, yatangaje ko mu ijoro ryakeye yahanuye indege 1 198 za Ukraine zari zagabwe mu bice birenga 15 by’Igihugu. Mu mujyi wa Volgograd, uherereye mu majyepfo y’u Burusiya, abantu bane bishwe n’ibitero byibasiye agace gakoreramo inganda, abandi babiri…
13 Ugushyingo 2026 Saa 14:03






































