Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yitabye Imana

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yitabye Imana

Perezida wa Repebulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Jacob L’Okori Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, umaze igihe kigera ku mezi atatu arwaye, akaba aheruka kugaragara mu Nteko mu mwaka ushize.

Oulanyah yagiye kwivuriza mu mahanga taliki ya 4 Gashyatare 2022, bikaba bivugwa ko yagiye kwivuriza i Seattle, mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), mu rugendo bivugwa ko rwari rufite agaciro k’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika (Asaga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda).

Urwo rugendo rwateje imyigaragambyo ku baturage ba Uganda batuye muri USA bavuga ko ruhenze cyane, bituma Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko izakusanya ayo mafaranga mu guhosha uburakari bw’abigaragambyaga.

Perezida Museveni yatangaje amakuru y’urupfu rw’uyu muyobozi kuri iki Cyumweru, ashimangira ko iyo nkuru y’inshamugongo yatinze gutangarizwa rubanda kugira ngo imenyeshwe abana be n’umuryango we wa hafi.

Yagize ati: “Yari Umuyobozi mwiza. Natinze gutangaza iby’urupfu rwe kugira ngo abana be babanze babimenyeshwe. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Jacob Oulanyah yari umunyapolitiki n’impuguke mu by’amategeko n’ubukungu bushingiye ku buhinzi wabaye Perezida wa 11 w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Oulanyah yatangiye kumva amerewe nabi guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, atangira guhabwa serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Mulago ari na ho yoherejwe kuvurirwa hanze, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35