Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege
Ibitero byikurikiranya by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe kuva mu mpera z’icyumweru gishize byibasiye uduce dutandukanye twa Sudani bimaze guhitana abarenga 160 nkuko umuryango Emergency Lawyers uharanira uburenganzira bwa muntu wabitangaje. Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026, uyu muryango unakurikirana ihohoterwa rikorerwa abasivili mu ntambara yo muri Sudani, watangaje ko mu bo ibitero bya drones byahitanye i Khartoum ku wa 19 Ukwakira, harimo n’abana batatu. Aljazeera yatangaje ko ibitero byashinjwe impande zombi zihanganye mu ntambara muri Sudani, zirimo umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF) n’ingabo za Leta zatangiye kurwana mu 2023. Emergency Lawyers yamaganye ibyo bitero igaragaza ko ari ibyaha biri kwibasira inyokomuntu kandi byongera ubukana bw’ibibazo byo kubona ubutabazi muri Sudani. Ku wa 19 Ukwakira 2026, Umuryango w’Abibumbye,…
20 Ukwakira 2026 Saa 11:21






































