USA: Abashaka kweguza Minisitiri w’Ingabo yabise abakina ikinamico
Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko abari kurwana inkundura yo kumweguza bari gukina ikinamico, abibutsa ko ibyo barimo ari umugambi wo kubangamira igihugu kandi bazatsindwa nk’uko byagendekeye abagerageje kweguza Perezida Donald Trump mu myaka yatambutse. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, Hegseth yavuze ko iki gikorwa ari ikinamico igamije kwigaragaza, ishingiye ku burakari n’inyungu bwite z’abashaka kumweguza. Yashimangiye ko ibyo atari ugukunda igihugu, ahubwo ko ari ukugambanira inyungu zacyo agira ati: “Ibi si ugukunda igihugu ni ugushaka kugisubiza inyuma.” Yifashishije ingero z’ibikorwa bibiri byo gushaka kweguza Perezida Trump byabaye mu 2019 no mu 2021, yavuze ko byombi byananiye ababiteguye, ahubwo Trump akaza kugaruka afite imbaraga zirushijeho. Yagize ati:…
10 Ugushyingo 2026 Saa 16:45








