Intambara yo muri Ukraine ikomeje guhungabanya ibiciro bya gaze na peteroli

Intambara yo muri Ukraine ikomeje guhungabanya ibiciro bya gaze na peteroli
Uru ni uruganda rutunganya Peteroli rwa Kaduna, muri Nigeria

Mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya gaze na peteroli nyuma y’intambara yo muri Ukraine, Abayobozi ba Leta barimo gukangurirwa guhumuriza abaturage babo.

Nkuko bitangazwa n‘abanyamakuru ba Radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa hirya no hino, bagaragaje imbogamizi zigaragara mu bijyanye n’ibiciro bya Peteroli.

Muri Malaisie, Gabrielle Maréchaux yatangaje ko Guverinoma yagerageje byihuse guhumuriza abaturage bayo yemeza ko ibiciro bizakomeza kuba bito bitewe n’inkunga.

Muri Brésil, Martin Bernard yatangaje ko izamuka ry’akagunguru ka peteroli ryatumye ibiciro bizamukaho 18% kuri lisansi, byiyongeraho 25% kuri mazutu, byose byabaye mu cyumweru gishize.

Umunyamakuru Liza Fabbian we yatangaje ko muri Nigeria, umuntu ashobora gutekereza ko izamuka ry’akagunguru ka peteroli ari inkuru nziza ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli nk’Igihugu cya mbere gicukura Peteroli ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku mwanya wa gatandatu ku Isi.

Ikibabaje ni uko inganda enye zo mu gihugu cya Nigeria zahagaritswe kubera kuba zitaravuguruwe, zitaratunganyijwe cyangwa kubera ko zishaje cyane.

Ibyo bituma Nijeriya nayo ikura hanze ibikomoka kuri peteroli bigatuma isoko ry’igurisha rikomera, ritoroshye, bityo bigatera ibibazo bikomeye byo kuyihaha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25