Intambara yo muri Ukraine ikomeje guhungabanya ibiciro bya gaze na peteroli

Intambara yo muri Ukraine ikomeje guhungabanya ibiciro bya gaze na peteroli
Uru ni uruganda rutunganya Peteroli rwa Kaduna, muri Nigeria

Mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya gaze na peteroli nyuma y’intambara yo muri Ukraine, Abayobozi ba Leta barimo gukangurirwa guhumuriza abaturage babo.

Nkuko bitangazwa n‘abanyamakuru ba Radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa hirya no hino, bagaragaje imbogamizi zigaragara mu bijyanye n’ibiciro bya Peteroli.

Muri Malaisie, Gabrielle Maréchaux yatangaje ko Guverinoma yagerageje byihuse guhumuriza abaturage bayo yemeza ko ibiciro bizakomeza kuba bito bitewe n’inkunga.

Muri Brésil, Martin Bernard yatangaje ko izamuka ry’akagunguru ka peteroli ryatumye ibiciro bizamukaho 18% kuri lisansi, byiyongeraho 25% kuri mazutu, byose byabaye mu cyumweru gishize.

Umunyamakuru Liza Fabbian we yatangaje ko muri Nigeria, umuntu ashobora gutekereza ko izamuka ry’akagunguru ka peteroli ari inkuru nziza ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli nk’Igihugu cya mbere gicukura Peteroli ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku mwanya wa gatandatu ku Isi.

Ikibabaje ni uko inganda enye zo mu gihugu cya Nigeria zahagaritswe kubera kuba zitaravuguruwe, zitaratunganyijwe cyangwa kubera ko zishaje cyane.

Ibyo bituma Nijeriya nayo ikura hanze ibikomoka kuri peteroli bigatuma isoko ry’igurisha rikomera, ritoroshye, bityo bigatera ibibazo bikomeye byo kuyihaha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14