Yemeni: Abasaga 130 000 bakuwe mu byabo n’ibitero by’Abahouthi
Abantu hafi ibihumbi 130 bamaze kuva mu byabo mu ntara zirindwi z’Igihugu cya Yemeni kubera umutekano muke ukomeje kwiyongera, nyuma y’uko abarwanyi b’Abahouthi bigaruriye uduce two ku nkombe z’Inyanja Itukura, bikongera ubwoba mu baturage ndetse n’ikibazo gikomeye cy’ubutabazi. Othman Belbeisi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku munzi n’Abimukira (IOM) mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y’Amajyaruguru, yavuze ko umubare w’abava mu byabo ukomeje kuzamuka ku muvuduko ukabije. Yagize ati: “Imibare ikomeje kwiyongera, ku wa 18 Nzeri twari twabaruye abantu 118 086 bari bamaze kuva mu byabo, nyuma y’iminsi itatu gusa, uwo mubare wari umaze kwiyongeraho 11 352.” IOM ivuga ko benshi muri aba baturage bamaze kwimurwa inshuro nyinshi, kubera ko intambara imaze imyaka myinshi muri Yemeni yagiye ituma bava…
22 Nzeri 2026 Saa 18:31








