Abarenga miliyoni 4.4 biyandikishije mu ndangamuntu y’ikoranabunga

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, (NIDA) kigaragaza ko abantu barenga miliyoni 4.4 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’Indangamuntu y’Ikoranabuhanga, (Digital ID) mu gihe ibikorwa byo kwiyandikisha bikomereje mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba.

NIDA igaragaza ko nyuma yo guhetura Umujyi wa Kigali hagezweho mu Burasirazuba kandi Uturere nka Bugesera, Ngoma na Kirehe twamaze kurangira ariko hasigaye Kayonza, Nyagatare, Rwamagana na Gatsibo.

Umuyobozi wa NIDA, Mukesha Josephine mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 03 Kamena 2026, yemeje ko abarenga miliyoni 4.4 bamaze kwiyandikisha ndetse iyi gahunda iri mu ngamba Igihugu cyihaye hagamijwe koroshya serivisI  zitangirwa ku ikoranabuhanga binyuze muri sisiteme imwe yo guhuza amakuru. Yagize ati: “Kugeza ubu tumaze kwandika abaturage barenga miliyoni 4.4 ku rwego rw’Igihugu.”

Mukesha avuga  ko nyuma yo kurangiza iyo Ntara, iyo gahunda  izakomereza no mu bindi bice by’Igihugu kandi na nyuma yaho abaturage bazakomeza kubona aho bibaruriza kuko Imirenge izahabwa ibikoresho. Yagize ati: “Turateganya guha Imirenge yose ibikoresho byifashishwa mu ibarura ku buryo bizafasha abacikanwe n’iki gikorwa kwiyandikisha nyuma, ndetse n’abashaka kuvugurura amakuru yabo.”

Nubwo NIDA isaba Abanyarwanda gukomeza kwitabira iyo gahunda ariko igaragaza ko hakiri imbogamizi kuko hari abakwiza ibihuha cyane cyane bizanwa n’amwe mu madini ahuza iyo ndangamuntu n’ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ko ari umubare 666 w’inyamanswa cyangwa w’ikimenyetso cya Satani.

Icyakora Mukesha avuga ko NIDA ikorana n’abayobozi b’Inzego z’ibanze  n’abahagarariye amadini n’amatorero  kugira ngo basobanurirwe gahunda n’intego by’imikorere y’iyi gahunda. Yagize ati: “Duhura n’abayobozi mu Nzego z’ibanze  n’abahagarariye amadini  tugafatanya gusobanura iby’iyi ndangamuntu.”

Yongeyeho ko uretse kuba iyi ndangamuntu ari koranabuhanga ariko ntaho itandukaniye n’iyari isanzwe uretse ko umuturage azajya agira  ibanga ku makuru ye, yemere cyangwa yange ko asangizwa abandi. U Rwanda ruteganya ko indangamuntu zisanzwe kuva muri Kamena 2027, zizaba zitagikoreshwa ndetse nyuma y’icyo gihe abaturage bazajya bakoresha gahunda nshya y’Indangamuntu y’Ikoranabuhanga.

Iyi ndangamuntu izajya ihabwa umwana ukivuka; izafasha ko abantu bazajya babona umwirondoro byoroshye, kugabanya impapuro zisabwa muri serivisi zitandukanye, kugabanya ingendo zijya ku biro bya Leta, umutekano w’amakuru bwite w’abantu, koroshya serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga n’ibindi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE