U Rwanda ruzayobora ibiganiro byiga ku ikoreshwa rya AI bitegerejwe i Nairobi

U Rwanda ruzayobora ibiganiro byiga ku ikoreshwa rya AI bitegerejwe i Nairobi
Ikoranabuhanga rya AI u Rwanda rwimakaje mu nzego zitandukanye ryarugize igihugu cy'indashyikirwa muri Afurika

U Rwanda rwatoranyijwe kuzayobora ibiganiro byiga ku guteza imbere Ubwenge Muntu Buhangano (AI) mu nama Nyafurika izwi nka Africa Forward Summit, izabera i Nairobi muri Kenya guhera tariki ya 11 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2026.

Iyi Nama y’iminsi ibiri yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa na Kenya, izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, urubyiruko, abahanzi n’abashoramari. Hagamijwe kurushaho kwagura umubano hagati ya Afurika n’u Bufaransa binyuze mu ishoramari, guteza imbere urubyiruko no guteza imbere ubufatanye n’abikorera.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya mbere ni urubuga rwibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, ishyira imbere ishoramari rifatika kandi rishobora kubyara inyungu, aho kwibanda ku matangazo asanzwe ya dipolomasi. Abategura iyi nama bavuga ko igamije kurenga amacakubiri ashingiye ku bavuga Igifaransa n’abavuga Icyongereza ahubwo Afurika ikabonwa nk’isoko rimwe rikomeye rifite abaturage barenga miliyari 1.5.

Abazitabira iyi nama bazaganira ku kongera ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika kubaka no gutera inkunga ibisubizo bifatika ku bibazo bihuriweho, birimo guteza imbere urwego rw’ubuzima, kwihaza mu biribwa, kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga, kubona ingufu ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo by’itumanaho n’isakazabumenyi.

U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika n’ahandi ku Isi byamaze gutera intambwe ikomeye mu ikoreshwa rya AI. Inyungu z’iryo koranabuhanga Abaturarwanda bazibonye cyane by’umwihariko mu bihe bya COVID-19, ubwo hakoreshwaga ‘robots’ mu kuvura abarwayi. Ahandi u Rwanda rukoresha iri koranabuhanga cyane ni mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, aho hirya no hino hashyizwe camera zigenzura abakora amakosa, ndetse zikabaca amande.

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Iyo ntambwe yahinduye u Rwanda kimwe mu bihugu bike bya Afurika byamaze kwemeza politiki ya AI. Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25