Habonetse izindi robots zizafasha  abanyeshuri mu Rwanda 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 26, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Mu gihe Isi ikataje mu ikoranabuhanga  mu ngeri zitandukanye aho robots, (imashini zikora imwe mu mirimo ikorwa n’abantu) ziri kugira uruhare mu mirimo itandukanye; u Rwanda na rwo rwiyemeje gukataza muri urwo rugendo aho zatangiye gukoreshwa mu burezi, ndetse hari urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu rukora izuganira izisanzwe.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi, (MINEDUC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo,  (MINICT) bashyizeho gahunda ya ‘National Robotics Program’ igamije kwimakaza imikoreshereze ya za robot n’ikoranabuhanga mu mashuri y’u Rwanda, haba mu y’abanza n’ayisumbuye. 

Ibyo byatumwe bamwe mu rubyiruko rw’abikorera bishakamo ibisubizo byafasha uburezi bw’u Rwanda  batangira guhanga robots, hagamijwe kwagura imikoreshereze yazo mu bigo by’amashuri no gutuma iyo gahunda yungukira abanyeshuri.

Gahungu Lambet ufite kigo cy’Ubucuruzi kibanda ku ikoranabuhanga;  Tajyire Group, avuga ko  nyuma yo kubona ko robots zikenewe bakoze izishobora kwifashishwa nk’imfashanyigisho mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubwo hamurikwaga izo robots ku wa 25 Kamena 2026; Gahungu yagize ati: “Twashoboye gukora robots zishobora gukoreshwa nk’imfashanyigisho mu mashuri abanza n’ayisumbuye kandi turashaka ko vuba zizakoreshwa no muri Kaminuza. Ni ikintu kizafasha abanyeshuri benshi kandi twazikoze tugendeye ku mbogamizi abanyeshuri bahura na zo zo kwiga ariko bakabura uko bashyira mu  bikorwa ibyo bize.”

MINICT ishimangira ko u  Rwanda rukomeje gushora imari mu ikoranabuhanga no guteza imbere udushya hagamijwe ko robots n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bikomeza kugira uruhare mu kuzamura ireme rya serivisi no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umukozi muri MINICT ukora mu by’ikoranabuhanga, Mpundu Ernest avuga ko gukoresha robots bigomba kwakirwa kuko u Rwanda rwabyiyemeje nka kimwe mu bisubizo bihangana n’ibibazo bihari.

Ati: “Gukoresha robot  ni ibintu bigaragara ko Ibihugu bigomba kubyakira kandi u Rwanda na rwo rwiyemeje kubikora; hari porogaramu u Rwanda rwihaye mu mashuri nubwo bitaragera hose kugira ngo abanyeshuri bagira ubwo bumenyi bakiri bato  ariko turashimira n’abikorera babishyigikira.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) kigaragaza ko kuba ikoranabuhanga riri gukoreshwa no mu mashuri nk’ayo bishimangira agaciro ko kwiga imyuga na tekiniki n’andi masomo nka siyansi asaba gushyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri RTB, Mutijima Emmanuel Asher agira ati: “Iyo ubonye abantu bafite aho abiga ibya tekiniki bakanabishyira mu bikorwa; bakoresheje robots n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga byerekana ko  imyuga ishoboka kandi itanga amahirwe ku bantu benshi.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko robots  zikoreshejwe mu myigishirize byoroha kwigisha amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare [STEM] n’ayandi kuko bifasha kuzamura ubushobozi bwo gutekereza mu bwisanzure no guhanga ibishya.

U Rwanda rusanzwe rukoresha robot mu rwego rw’ubuzima n’ubushakashatsi ndetse hirya no no hino ku Isi zikoreshwa mu nganda, ubuvuzi, ubuhinzi, ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu bikorwa byo gutanga serivise n’ibindi.

Robots zifashishwa nk’imfashanyigisho
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 26, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE