Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byikubye inshuro 6 kubera eKash

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda (RSwitch) cyatangaje ko nyuma yo gutangiza uburyo bwa eKash buhuza amabanki n’ibigo by’itumanaho, ibikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga byiyongereye byikuba inshuro esheshatu. 

Mu byumweru bibiri bishize ni bwo hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa rya eKash mu guhererekanya amafaranga hagati ya za banki zose n’ibigo by’itumanaho, hagamijwe koroshya ihererekanya ry’amafaranga no guteza imbere ubwishyu bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

RSwitch yavuze ko kuva eKash yatangira gukoreshwa, umubare w’ibikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga (transactions) ku munsi wageze hagati y’ibihumbi 600 na 700, uvuye ku bikorwa bisaga ibihumbi 100 byakorwaga mbere y’itangizwa ry’ubu buryo.

Umukozi wa RSwitch, Niyonkuru Alphonsine, yavuze ko ibigo by’imari byateguwe neza kugira ngo bifashe abakiliya, ndetse ko hanashyizweho uburyo bwihuse bwo gukemura ibibazo bishobora kuvuka.

Yagize ati: “Ibigo by’imari byarateguwe, abantu bashinzwe kwakira abakiliya basobanukiwe eKash. N’iyo amafaranga wohereje atageze aho yari agenewe, twashyizeho ishami rishinzwe gukurikirana no gukemura ibyo bibazo mu gihe gito gishoboka.”

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Songa Chris Musonera, yavuze ko hari abaturage bataramenya neza uburyo bushya bwo gukoresha eKash, cyane cyane abari basanzwe bohereza amafaranga banyuze kuri konti za banki bajya kuri Mobile Money.

Yagize ati: “Hari benshi batarasobanukirwa n’impinduka zabaye. Ubu umukiliya ashobora kohereza cyangwa kwakira amafaranga akoresheje porogaramu (application) ya banki cyangwa uburyo bwo gukoresha kode za telefoni (USSD), bitabaye ngombwa kunyura mu zindi nzira zakoreshwaga mbere.”

RSwitch yasabye abaturage kugana ibigo by’imari bibegereye igihe bahuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose kijyanye na eKash kugira ngo bahabwe ubufasha.

Amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, amafaranga yishyurwa ku ihererekanya ritarenze miliyoni 10 Frw rikozwe hifashishijwe eKash atagomba kurenga 20 Frw.

Nubwo abaturage bishimira ko eKash yorohereje ihererekanya ry’amafaranga hagati ya banki n’ibigo by’itumanaho, bavuga ko hakiri ibibazo bigomba gukosorwa kugira ngo irusheho kwizerwa.

Niyodusenga Patrick, utwara abagenzi kuri moto, yavuze ko hari igihe umukiliya amwereka ubutumwa bugaragaza ko amafaranga yoherejwe, ariko akaza gusanga atigeze agera kuri konti ye.

Yagize ati: “Hari igihe umukiliya akwereka ko amafaranga yoherejwe ukabibona kuri telefoni, ariko yamara kugenda ugategereza ko agera kuri konti yawe ukayabura. Iyo umugenzi yamaze kugenda uba wahombye.”

Naho Mukandayisenga Charlotte yavuze ko hari amafaranga amugeraho atinze, bikadindiza ibikorwa yari agiye kuyakoresha.

Ati: “Twifuza ko bakosora icyo kibazo. Hari igihe amafaranga yoherejwe akamara igihe ataragera kuri konti, kandi uba wari uyakeneye ako kanya. Ibyo bituma ibikorwa byacu bidindira.”

Abayobozi ba RSwitch bavuga ko ibyo bibazo biri gukurikiranwa ku bufatanye n’ibigo by’imari, bagasaba abakoresha eKash gukomeza kuyigirira icyizere no gutanga amakuru y’imbogamizi bahura na zo kugira ngo zikemurwe vuba.

eKash yatumye kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byikuba inshuro 6
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE