Ibyo wakwitega ku Kigo cy’u Rwanda gishinzwe AI (NAIA)

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 9, 2026
  • Hashize amasaha 12
Image

Ku wa Mbere tariki 08 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (National Artificial Intelligence Agency/ NAIA), mu gihe iri koranabuhanga rihanzwe amaso nk’umusemburo ukomeye w’impinduka zikenewe mu guhindura ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage. 

Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, icyo kigo cyitezweho kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere; hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda. 

Icyo kigo kandi ni cyo kizaba kigenzura iterambere ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI) mu Rwanda, gutegura amabwiriza n’amategeko ndetse no gukurikirana ibirebana n’ishoramari birebana n’uru rwego mu Gihugu hose. 

Ishyirwaho ry’iki kigo ryubakiye ku ntumbero y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika

Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwabaye rumwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byemeje Politiki y’Igihugu ya AI yashyizeho icyerekezo gifasha u Rwanda kuba santeri mpuzamahanga y’ubushakashatsi kuri AI no guhanga ibishya. 

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (NINICT), ivuga ko iki kigo gishya kigiye gufasha by’umwihariko mu guhuza ibikorwa by’imishinga ya AI mu nzego za Leta. 

Iki kigo kandi nanone kizafasha kwimakaza ikoreshwa rya AI muri serivisi za leta no mu bikorera, gushyiraho ingamba zigamije gukoresha iri koranabuhanga kinyamwuga kandi hubahirizwa amategeko. 

Iyo Minisiteri kandi ihamya ko icyo kigo cyitezweho kandi gushyigikira ubushakashatsi bwa AI, guhanga ibishya n’ishoramari, kongerera imbaraga imiyoborere ishingiye ku makuru no gufasha u Rwanda gukurura ishoramari mpuzamahanga ry’ibigo bya AI n’abashakashatsi muri urwo rwego. 

Uko NAIA yunganira  gahunda z’u Rwanda z’iterambere ry’ikoranabuhanga

Iki kigo ni kimwe mu ruhererekane rwa gahunda z’iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, kuko kije kunganira ishami ry’Ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu Bukungu (C4IR Rwanda) ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Werurwe 2022. 

Nanone kandi icyo kigo kizafatanya n’Ikigo RISA kiyobora imishinga y’iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda gishingiye kuri Politiki ya AI yemejwe mu 2023 ikaba ifite inkingi esheshatu ari zo ubumenyi n’ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, imicungire y’amakuru, kunoza serivisi za Leta n’imikorere hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ibigo byigenga n’inganda kugira ngo bikoreshe AI ndetse no kugena amahame agenga imikoreshereze y’iryo koranabuhanga rigezweho. 

Nanone kandi NAIA iziye igihe kuko ije kunganira gahunda igamije gutegura no kongerera ubushobozi ibigo bya Leta by’ikoranabuhanga, mu kurushaho kunoza ihererekanyamakuru na serivisi z’ikoranabuhanga ari na ko Igihugu gitegurirwa kugera ku ikoreshwa rya AI riteye imbere kurushaho. 

Nubwo gahunda  y’iterambere rya AI ibonwa nk’umusemburo w’impinduka zikenewe mu nzego zose, u Rwanda ruhanze amaso kuyibyaza umusaruro mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, ubuhinzi, uburezi, inzego za Leta, urwego rw’imari, n’imiyoborere igezweho n’imitangire ya serivisi yifashisha ikoranabuhanga.

Urugero, u Rwanda rwatangije umushinga wa serivisi z’ubuvuzi zifashisha AI mu mavuriro hagamijwe gufasha abaganga kurushaho kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi z’ubuvuzi.  

Iki kigo gishobora nanone gufasha u Rwanda guhanga imirimo igezweho mu ikoranabuhanga, kubaka no kongerera ubushobozi impano z’u Rwanda muri AI no mu bushakashatsi, kongera umusaruro mu nzego z’ingenzi by’umwihariko mu buhinzi no mu buzima, gukurura ishoramari ritaziguye mu ikoranabuhanga ndetse no kugeza u Rwanda ku ntumbero yo kuba igicumbi cy’udushya duhangwa muri AI mu Karere. 

Muri rusange gushyiraho NAIA ni intangiriro yo gukura Politiki mu nyandiko igashyirwa mu bikorwa, kandi nibiramuka bikozwe neza, icyo kigo kizaba ingirakamaro cyane mu kugeza u Rwanda ku ntego z’Icyerekezo 2050 zirimo kuba igihugu cyubatse ubukungu bushingiye ku bumenyi no guhanga ibishya. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 9, 2026
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE