U Rwanda na Armenia mu bufatanye mu ikoranabuhanga rigezweho

U Rwanda na Armenia mu bufatanye mu ikoranabuhanga rigezweho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Armenia bakomeje ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane mu guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho no guhanga udushya.

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga Rigezweho muri Armenia, Mkhitar Hayrapetyan, nyuma yo kwakira itsinda ry’u Rwanda riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda.

Ku wa 30 Nzeri ni bwo iryo tsinda ryahuye na Minisitiri Mkhitar Hayrapetyan, baganira ku butwererane mu guhanga ibishya no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho.

Impande zombi zibanze ku ngingo z’inyungu z’ibihugu byombi zirimo kwagura ubutwererane mu kwimakaza umutekano w’ikoranabuhanga no guteza imbere ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Banashimangiye ukwiyemeza gukomeza ibiganiro no kurushaho kugenzura uburyo bufatika bwo kurushaho kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga no kongerera imbaraga ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga mu bihugu byombi.

Inama yashimangiye akamaro ko gusangira ubunararibonye, kwimakaza imishinga ihuriweho no kubaka inzego zikomeye mu guhanga udushya.

Umubano w’u Rwanda na Armenia mu bya dipolomasi watangiye ku wa 29 Werurwe 2024, ukaba waratanze amahirwe yo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zinyuranye kugeza uyu munsi.

Abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje kugenderanira mu rwego rwo kwimakaza ibiganiro bitanga umusaruro ndetse bikanaharura amayira yo gukorana mu nzego zirimo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ikoranabuhanga mu isakazamakuru, uburezi buhanga udushya no guhanga udushya muri rusange.

Ibihugu byombi kandi byaniyemeje gufatanya mu rugendo rwo gukumira no kurwanya Jenoside binyuze mu butwererane bw’Inzibutso n’Ingoro Ndangamateka ya Jenoside.

Armenia ishima intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu miyoborere yimakaza ikoranabuhanga ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho, bityo ikaba ibona icyizere mu gufatanya muri izo nzego.

U Rwanda na rwo rwiteze kungukira byinshi ku iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho rikomeje kwiyongera muri Armenia, kimwe n’ubumenyi n’urwego rw’uburezi bigaragaza impinduka zidasubirwaho.

Ibihugu byombi nanone byiyemeje kugira no gushyira mu bikorwa imishinga bihuriyeho mu guhanga udushya n’ubushakashatsi, byiyongera ku butwererane mu ikoranabuhanga rigezweho no guhanga ibishya.

Ibihugu byombi kandi byaniyemeje kwimakaza ubutwererane bushingiye ku Muryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), kwimakaza umubano mu bucuruzi ndetse n’ubukerarugendo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04