Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Will Smith na Jada Pinkett

Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Will Smith na Jada Pinkett

Urugo rw’abakinnyi ba filime bo muri Hollywood, Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith, ruherereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwibasiwe n’inkongi y’umuriro, ariko nta muntu wahakomerekeye.

Iyo nkongi yabaye mu rukerera rwo ku wa 23 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Calabasas, ifata inyubako nto yo muri urwo rugo ikoreshwa mu kubikamo ibikoresho byo kwita ku rugo.

Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko inzego zishinzwe umutekano n’ubutabazi mu Ntara ya Los Angeles zatabajwe n’abashinzwe umutekano bo muri urwo rugo, zihita zoherezayo abapolisi n’abashinzwe kuzimya umuriro.

Abatabazi bahageze basanze inyubako yose yamaze gufatwa n’umuriro. Byasabye abashinzwe kuzimya inkongi kumara amasaha agera kuri abiri kugira ngo bawucubye burundu.

Nubwo umuriro wari ukomeye, ntiwageze ku zindi nyubako cyangwa ibimera biri hafi y’urugo. Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Will Smith w’imyaka 58 n’umugore we Jada Pinkett Smith w’imyaka 55 ntibigeze bahungishwa. Icyakora, icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana, mu gihe iperereza ku cyayiteye rikomeje.

Si ubwa mbere uyu muryango uhuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro. Muri Nzeri 2021, umuriro wigeze kwibasira igice cyo munsi y’ubutaka cy’inzu yabo. Muri Mutarama 2025 na bwo, inzu y’umukobwa wabo Willow Smith yangijwe n’inkongi yibasiye agace ka Pacific Palisades muri Leta ya California.

Will Smith yatangiye kubaka urugo rwe ruherereye muri Calabasas nyuma yo kugura ikibanza mu 2003. Ni inzu ifite ibyumba bitandatu byo kuraramo n’ubwiherero 13, imirimo yo kuyubaka ikaba yararangiye mu 2010.

Agaciro k’iyo nzu kavugwa kuba kari kuri miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kwirinda inkongi bigomba gutekerezwaho kuva inyubako itangiye kubakwa– MINALOC 24 Ugushyingo 2026 Saa 10:12
  2. Babiri bahitanywe n’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, 22 barakomereka 24 Ugushyingo 2026 Saa 09:35
  3. RIB yaburiye abagerageza kugura e-Bikes ku mbuga nkoranyambaga 23 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  4. Youth Connekt imaze gukwira mu bihugu 39 bya Afurika 23 Ugushyingo 2026 Saa 17:48
  5. NVIDIA yasubije Jensen Huang ku buyobozi nyuma y’iminsi 11 yeguye 23 Ugushyingo 2026 Saa 17:26