Maj Gen Nyakarundi yitabiriye inama ya EAC yiga ku mutekano
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’intumwa ayoboye, yitabiriye inama ya 43 ya Komite y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, yabereye i Kampala muri Uganda, kuva ku wa 16 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026. Maj Gen Nyakarundi yitabiriye iyi nama ahagarariye Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda. Ikaba ari inama yahuje abahagarariye ibihugu bigize EAC, baganira ku ngingo zifitiye inyungu akarere, zigamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no kongera umutekano rusange. Mu izina rya Uganda, igihugu kiyoboye EAC, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo n’Ibikorwa by’Abahoze mu Ngabo, Hon. Huda Abasom Oleru, yakiriye intumwa z’ibihugu byitabiriye inama ya 43 ya Komite y’Abaminisitiri ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare. Bagarutse ku bibazo…
20 Ugushyingo 2026 Saa 16:47








