Itorero Inganzo Ngari mu kwigisha imbyino gakondo mu mashuri abanza
Itorero Inganzo Ngari ryatangaje ko rifite gahunda yo kwigisha umuco nyarwanda mu mashuri abanza, binyuze mu mbyino gakondo, mu rwego rwo gufasha abana kuwumenya, kuwukunda no kuwusigasira. Ibi byatangajwe ku mugoroba wo ku wa 19 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo cyabo bise ‘Umurage w’Intore’ igeze. Iki gitaramo kizaba ari n’umwanya wo kwizihiza imyaka 20 Itorero Inganzo Ngari rimaze mu bikorwa byo kwigisha no gusigasira umuco nyarwanda. Umuyobozi Mukuru w’iri torero, Emery Karemera, yavuze ko nubwo hari byinshi bamaze kugeraho, bagifite izindi gahunda zigamije kurushaho guteza imbere umuco nyarwanda, zirimo kuwugeza mu mashuri abanza. Yagize ati: “Turateganya kwigisha umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, duhereye mu mashuri abanza. Tuzabikora nk’uburyo bw’uburere mboneragihugu, kandi tuzafatanya n’inzego zibishinzwe.”…
20 Ugushyingo 2026 Saa 11:30








