Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima
Abaturage bo mu Mirenge ya Rurenge na Remera, Akarere ka Ngoma bishimira kuba bakomeje guhindurirwa ubuzima n‘ubuhinzi bakorera mu cyanya cya hegitari 265 batunganyirijwe kigashyirwamo uburyo bwo kuhira imusozi. Aba baturage bavuga ko kuhira ku mirima y’imusozi byatumye babona uko bahinga igihe cyose muri aka gace gasanzwe kazwiho kugira izuba ryinshi. Ni mu gihe mbere bahinganga bategereje ko imvura igwa, yaba yatinze cyangwa yabuze bikabagiraho ingaruka zo kutabona umusaruro uhagije. Rwakibibi Damascène avuga ko mbere imibare y’ubuhinzi bwabo bayibariraga ku kirere na cyo ntigihweme kubatenguha, mu gihe ubu basigaye bahinga ibihe byose. Ati: “Navukiye inaha aho ubu butaka bwari busanzwe ari bwo ababyeyi bacu batuyeho bahakorera ubuhinzi mu buryo bwa gakondo bwo gucungana n’ikirere. Twari tumenyereye guhinga ibihingwa by’igihe cy’imvura…
22 Ukwakira 2026 Saa 15:52








