Rwamagana: REB yibukije abarimu gukoresha ikoranabuhanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi (REB) rwibukije abarimu bo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ko umwarimu mu kinyejana cya 21 u Rwanda rukeneye, ari umwarimu ukoresha ikoranabuhanga.

Dr Mbarushimana Merson, Umuyobozi Mukuru wa REB, yabigarutseho mu kiganiro ‘Uruhare rw’umwarimu mu guteza imbere igihugu’ yatangiye mu nteko rusange y’abarimu mu Karere ka Rwamagana.

Yavuze ati “Iyo umwarimu afite mudasobwa akora byinshi kandi kugira ngo ireme ryacu turiteze imbere, ni uko dukunda ikoranabuhanga”.

Avuga ko aho ibihe bigeze abarezi batazongera gutegurira amasomo mu makaye ahubwo ko bagiye kujya bayategurira kuri mudasobwa. 

Akomeza agira ati “Hakenewe mwarimu ukora ubushakashatsi by’umwihariko uwigisha siyansi. Iyo ufite mudasobwa ukora ubushakashatsi bwasohotse, bityo ukigisha ibigezweho. Umwarimu twifuza ni ukunda umurimo n’abanyeshuri yigisha”. 

Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, agaragaza ko Akarere gakeneye uburezi bwubaka umwana w’umunyarwanda.

Yibukije abarimu inshingano zabo. Ati “Mwarimu asabwa kwita ku nshingno ze, guharanira ko umwana arera azaharanira kwizihira u Rwanda. Musabwa kugira umwanya wo gutegura amasomo kuko iyo mutateguye ntabwo bigenda. Nimukora kinyamwuga muzaba muri mu nzira nziza”.

Ubuyobozi bwa G.S Gati mu Karere ka Rwamagana yabwiye Imvaho Nshya ko mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga bugiye gushishikariza abarimu muri icyo kigo gukoresha telefoni zigezweho (smart phone).

Buvuga ko nyuma y’ubutumwa bwatanzwe na REB bagiye gushishikariza abarimu gukora ubushakashatsi mu masomo bigisha mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi. 

Abarimu bashimira Perezida wa  Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabongeje umushahara bakizeza ko azakomeza gushyigikira gahunda z’igihugu no kuzigiramo uruhare.

Mu Karere ka Rwamagana harabarurwa abana 505 bagaruwe mu ishuri muri 544 baritaye biga mu mashuri abanza. Abigaga mu mashuri yisumbuye 172, abagera ku 136 bagaruwe mu ishuri. 

Rwema Moussa, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Rwamagana, avuga ko biyemeje gukumira impamvu zituma abana bata ishuri.

Kugeza ubu muri aka Karere harabarurwa amashuri y’inshuke 184 yigamo abanyeshuri 12,638 akigishwamo n’abarimu 657. Amashuri abanza ni 106 yigamo abanyeshuri 85,428 akigishwamo n’abarimu 2,071.

Ni mu gihe amashuri yisumbuye ari 69 yigwamo n’abanyeshuri 21,781 akigishwamo n’abarimu 1,043. Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 15 yigwamo n’abanyeshuri 3,270 akigishamo abarimu 235.

Dr Mbarushimana Melson, Umuyobozi Mukuru wa REB yasabye abarimu gokresha ikorabuhamga (Foto Kayitare J.Paul)
Abarimu bashimiye Umukuru w’Igihugu wabongeje umushahara biyemeza gushyigikira gahunda za Leta (Foto Kayitare J.Paul)
Mbonyumuvunyi Radjabu Meya w’Akarere ka Rwamagana yasabye abarimu guharanira gukunda igihugu (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE