Guverineri Kayitesi yagaragaje ibyagezweho n’ibizitabwaho mu 2022/2023
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abagaragariza ishusho y’ibyagezweho umwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2021/2022, aho imihigo yesejwe ku buryo bwiza mu nzego zitandukanye.
Ni kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Nzeri, ubwo yatangiye agaragaza ishusho y’ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo isuku, umutekano, ubuhinzi, imibereho myiza, ibikorwa remezo n’ibindi. Yanaboneyeho no kugaruka ku bizibandwaho muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Guverineri Kayitesi yavuze ko umutekano wifashe neza mu Ntara y’Amajyepfo, itekanye muri rusange, abaturage nta kibazo kidasanzwe bafite.
Ubuzima
Muri uru rwego abaturage batanze ubwisungane mu kwivuza ndetse banafata urukingo rwa Covid-19.
Guverineri Kayitesi yagize ati: “Abaturage bagera kuri 90,5% mu bijyanye n’ubuzima twasoje umwaka bafite ubwisungane mu kwivuza, mu gihe muri uyu mwaka ubu tugeze kuri 88,1% ariko abamaze gutanga amafaranga yose bakaba ari 82,5% mu mwaka wa mituweli, tukaba dukomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo abaturage bacu bose babashe kubona ubwisungane mu kwivuza”.
Yagaragaje uko kwikingiza icyorezo cya Covid-19 bihagaze.
Ati: “Muri iyi Ntara abaturage 99% bari hejuru y’imyaka 18 bahawe nibura doze ya mbere, 95% bahabwa doze ya kabiri naho 67 % bafashe urwo gushimangira.
Abana bagera ku 104% bari hagati y’imyaka 12 na 17 nibura bahawe doze ya mbere, 99% bahabwa doze ya kabiri.
Yongeyeho ko huzuye ibitaro bya Munini na Nyabikenke ndetse banishimira ko byatangiye gutanga serivise, ariko kandi hari n’ikindi gikorwa kigari cy’inzu y’ababyeyi ya Kabgayi izaba ifite ubushobozi bwo kwakira nibura ababyeyi 196 yubakwa ku bufatanye na Imbuto Foundation.
Mu mibereho myiza kandi imiryango 440 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarubakiwe, ibona aho kuba, naho imiryango 57 irasanirwa. Ikindi ni uko imiryango 365 itaragiraga aho kuba yabashije kubona icumbi mu mwaka dusoje.
Ubutabera
Yavuze ko mu manza za Gacaca, izigera ku 2891 zishingiye ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside bari bafite, ubu basigaje imanza 9 harimo imanza 8 z’imitungo yangijwe mu Karere ka Nyamagabe n’urubanza 1 mu Karere ka Muhanga, kandi inyinshi muri izo zakemuwe mu bwumvikane.
Ibindi byishimirwa ni uko imiryango 136 yari ituye mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru ikajyanwa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kivugiza.
Ubuhinzi n’ubworozi
Guverineri yagaragaje ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uhagaze neza.
Ati: “Mu mwaka dusoje twateye ibihingwa byatoranyijwe ku buso bwa Hegitari zisaga ibihumbi 380, tukaba twarabonye umusaruro urenga toni 1,842,941, mu bihingwa bitandukanye byatoranyijwe birimo ibigori, imyumbati, umuceri, ibishyimbo, ingano, ibirayi n’ibindi bihingwa twitaho by’umwihariko”.
Yagarutse ku bworozi, asobanura ko nubwo inka zahuye n’uburwayi, bwahashyijwe.
Ati: “Twabashije koroza imiryango 6968 inka binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda nubwo twahuye n’icyorezo cya Rift Valley fever cyatuzahaje ariko tukaba twarabashije kugihashya, aho nibura inka zose zigejeje igihe zakingiwe”.
Ibikorwa remezo
Guverineri Kayitesi yavuze ko umwaka ushize wasize ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi, iy’amazi na sitade ya Huye yavuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga ikaba yaranatangiye kwakira imikino mpuzamahanga, bikaba byarafashije mu kuzamura iterambere ry’umujyi wa Huye.
Hanatashwe ibikorwa birimo umuhanda wa Huye- Kibeho- Munini, ibitaro byiza kandi bini bya Munini ndetse n’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Munini.
Hubatswe umuyoboro mushya w’amashanyarazi wa Ngera- Ramba- Rusenge- Bunge-Kibeho- Gakoma-Mata- Rwamiko- Kivu, ndetse hanagurwa umuyoboro unyura mu Mirenge ya Kivu na Nyabimata.
Ibijyanye no kuzamura umubare w’abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo kuri ubu tugeze kuri 70,5% mu Ntara yose.
Ibikorwa remezo by’amazi byashyizwemo imbaraga mu Turere twa Gisagara, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango, ibi byatumye dusoza umwaka turi kuri 75,8% by’abaturage babasha kubona amazi meza.
Gahunda zo kurengera abatishoboye
Abaturage basaga 38, 000 babonye akazi muri VUP bishyurwa amafaranga y’u Rwanda arenga 4,544,000. Abaturage bageze mu zabukuru batishoboye barenga 36,000 bahawe inkunga y’ingoboka isaga 5, 560,000,000.
Abaturage kandi bakomeje gufashwa muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi basaga 36,500 bahawe amafaranga yo kubunganira angana na 2,366,467,755.
Abagenerwabikorwa ba FARG basaga 15,000 bahawe inkunga y’ingoboka isaga 2,500,000,000.
Ubukungu
Kwinjiza imisoro n’amahoro uruhare rw’abaturage mu kwinjiza imisoro rwageze kuri 10,691,474,536 yakusanyijwe mu Turere twose uko ari 8 tugize Intara y’Amajyepfo.
Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere rwageze kuri 49,174,227,496 ndetse Ingengo y’imari ya Leta igenera Uturere mu rwego rwo hwihutisha iterambere mu baturage yageze kuri 176,029,224,625.
Mu bwizigame bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza, abaturage batuye Intara y’Amajyepfo babashije kwizigamira 2,400,000. Uturere tukaba twarageze ku ntego twihaye twose nta na kamwe kahushije intego y’umwaka, kandi ayo mafaranga akazakomeza kwiyongera uyu mwaka.
Ibizashyirwamo imbaraga muri uyu mwaka 2022/2023
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi yavuze ko muri uyu mwaka hazibandwa ku kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere, gukomeza kwita ku mutekano, gukemura ibibazo by’abaturage, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kongera amakoperative no kunoza imicungire myiza yayo, kongera amashanyarazi n’amazi, kuzamura ireme mu itangwa rya serivise n’ibindi.