Haiti: Izamuka ry’ibiciro bya lisansi ryateje imvururu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Nyuma yo gutangaza ko ibiciro bya lisansi byazamutse muri Haiti, havutse impagarara  aho benshi bavuga ko iryo zamuka ririmo gutuma ubuzima burushaho guhenda.

Ku cyumweru taliki ya 11 Nzeri, ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yatangaje ko hahinduwe ibiciro bya lisansi. Yavuze ko inkunga ya Leta izagabanywa, kugira ngo Leta ibashe gutumiza zahabu nyinshi mu gihugu. 

Iri gabanyuka ry’inkunga rizagira ingaruka zihuse zo kuzamura igiciro kuri sitasiyo za lisansi, mu gihe Abanyahayiti bagaragaje kubyinubira inshuro nyinshi mu byumweru bishize bitewe n’uko ubuzima burushaho guhenda.

Biragoye, muri iki gihe byongeye kuzenguruka mu Murwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, bitewe n’uko mu mihanda harimo amapine yatwikiwemo, bariyeri, amabuye…

Umuyobozi w’Ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Alterpresse, Gotson Pierre kuri RFI yasobanuye ko ibintu bitoroshye nyuma yo gutangaza ko ibiciro bya peteroli byahinduwe.

Abaturage bagaragaje uburakari bwabo kuri bariyeri zashyizweho, bigaragambije bamagana iryo tangazo, rizagira ingaruka zo kuzamura ibiciro kuri sitasiyo za lisansi.

Minisitiri w’intebe Ariel Henry yisobanuye, yizeza ko mu kugabanya inkunga za Leta, noneho bishoboka ko hatumizwa mu mahanga peteroli nyinshi.

Gotson Pierre we yisobanuye agira ati: “Ndizeza kandi ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo ishyireho gahunda zo gushimisha abaturage, zizanyura abantu, mu gihe hakigaragara umutekano muke”.

Mu mpera z’icyumweru gishize abanyamakuru babiri bishwe muri Cité Soleil, mu Karere ka Port-au-Prince. Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wavuze ko imibiri yabo itarasubizwa mu miryango yabo yagize ati: “Ntabwo basubiye mu rugo, mu miryango yabo, hamwe n’abandi bakozi batanu”.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE