Inzego z’umutekano mu Karere ka Nyagatare ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere, ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo bagaragarije abaturage urumogi rugera ku bilo 200 rufite agaciro k’asaga miliyoni 2, rwafatanywe abarutunda n’abarucuruza, basabwa kugira ubufatanye mu gukumira iki kiyobyabwenge banibutswa ibihano biremereye ku babifatirwamo.
Urwo rumogi rwafashwe na polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare rweretswe abaturage hagamijwe kubasobanurira ububi bwarwo ndetse no kubakangurira gutanga umusanzu wabo mu kururwanya.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare Bagirishya Peter yagaragarije abaturage ko iki kiyobyabwenge kigira ingaruka ku buzima bw’abagikoresha, bigatera impungenge cyane iyo usanga ruri gukoreshwa cyane n’urubyiruko.
Yagize ati: “Nimubona ubuyobozi bwahagurutse, inzego z’umutekano zigahaguruka ni uko iki ari ikibazo giteje inkeke ku buzima bw’abaturage. Uyu munsi tugiye kwangiza urwo rumogi rwafashwe ariko tukabanza kubabwira ububi bwarwo n’impamvu rufatwa rukangizwa. Urumogi ruri mu biyobyabwenge byangiza imitekerereze n’imigirire ya muntu bigatumba ubikoresha ntacyo aba akimariye cyangwa ngo amarire umuryango we n’igihugu muri rusange.”
Akomeza agira ati: “Mu biduhangayikishije ni uko hari bamwe mu rubyiruko ,abana bakiri bato usanga nabo barukoresha.Kugirango batagira aho bahurira narwo harimo kubigisha ububi bwarwo ariko no kurukumira ntirukwirakwire aho mutuye.Turabasaba ubufatanye mu kurwanya iki cyorezo kuko rumunga ubuzima rukanamunga n’ubukungu bw’igihugu “
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare bwagaragarije abaturage ko iremereye anabasaba ibihano ku bacuruza, abatunda n’abakoresha urumogi aho bigera ku gihano cyo gufungwa burundu.
Uwari ahagarariye ubushinjacyaha yagize ati: “Ibihano ku batunda abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge biri mu cyiciro cy’ibikomeye ni igifungo cya burundu. Urumogi narwo rero ruri mu biyobyabwenge bikomeye aho ufashwe arutunda cyangwa arucuruza usanga igihano cyo hasi ari imyaka 25. Ibi bihano rero kubyirinda bisaba guca ukubiri n’iki kiyobyabwenge. Ababa bararukoresheje ariko bakaba bumva bafata umwanzuro wo kubivamo ku bushake na bo bakwiye kwegera ubuyobozi agafashwa kubivamo hakoreshejwe gahunda za Leta ziriho zifasha mu gusubira ku murongo muzima.”
Bamwe mu baturage bagaragaje ko hari abatari bazi uko urumogi rusa gusa ngo bakaba bari barufiteho amakuru ko ari rubi.
Mukamwiza Janniffer yagize ati: “Urumogi nduboneye hano najyaga ndwumva ariko ntaruzi. Tuzi ko ari rubi abarukoresha rubasaza. Ibihano batubwiye abantu bakwiye kubitinya kuko gutinyuka kurucuruza byaba ari ukwizimiriza ubuzima.”
Mudakikwa Eddy na we yagize ati: “Abakoresha uromogi bo usanga bavuga ko niyo hari urunyoye ari hafi bahita babimenya, ariko twe inaha mu byaro ahenshi ntabwo twari turuzi. Gusa wasangaga hari nk’umuntu uba afite imyitwarire idasanzwe abantu bakavuga ko akoresha urumogi. Inyigisho twahawe zizadufasha mu kurinda abana bacu iki kiyobyabwenge.”
Urumogi rufatirwa muri aka Karere urwinshi bigaragazwa ko rwambutswa umupaka rukuwe mu bihugu by’abaturanyi bihana imbibi n’Akarere ka Nyagatare.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE