Perezida Kagame ategerejwe muri Cambodia mu ruzinduko rw’akazi
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodia yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, azasura iki gihugu ku Gatanu, tariki 13 Ugushyingo 2026, ku butumire bw’Umwami Norodom Sihamoni. Mu itangazo iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize hanze kuri uyu Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, yavuze ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abayobozi bitandukanye barimo Perezida wa Sena ya Cambodia Hun Sen, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary na Minisitiri w’Intebe Hun Manet bizibanda ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye. Uru ruzinduko ruzasiga ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo yitezweho gufungura andi mahirwe mashya y’imikoranire ifitiye inyungu impande zombi. Uru ruzinduko rwa Perezida…
11 Ugushyingo 2026 Saa 15:00








