Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya COP31
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Antalya muri Türkiye, aho ahagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihinduka ry’ibihe izwi nka COP31. Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe binyuze mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026, rishimangira ko ari we witabiriye iyo nama yatangiye tariki ya 9 ikazageza ku ya 20 Ugushyingo 2026. Rigira riti: “Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yageze i Antalya muri Türkiye, aho azahagararira Nyakubahwa Perezida Kagame, mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihinduka ry’ibihe”. Iyi nama yitabiriwe n’abarenga abarenga ibihumbi 90, yibanda ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu byiyemeje mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Inama y’abakuru b’ibihugu na za…
10 Ugushyingo 2026 Saa 22:26








