Minisitiri Nduhungirehe yakebuye abishongora kubera iterambere ry’u Rwanda 

Minisitiri Nduhungirehe yakebuye abishongora kubera iterambere ry’u Rwanda 

“Ubumwe bw’Abanyafurika (Pan-Africanism) buhera ku kwicisha bugufi no kubahana kw’ibihugu by’Afurika mu byo bitandukaniyeho.  Buri gihugu kuri uyu mugabane gifite amateka yacyo, ibyo cyagezeho n’imbogamizi gihura na zo.”

Ubwo ni ubutumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe agira inama bamwe mu Banyarwanda bishongora ku bindi bihugu,  bagaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe byo bigiseta ibirenge.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwa X ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2025, nyuma yuko Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe atangaje ibyafashwe nko kwishongora ku bindi bihugu, avuga ko mu myaka 10 u Rwanda niruba ruri hejuru y’ibindi bihugu,  bitazaba ari impanuka  ahubwo bizaba byarateguwe.

Kabagambe umaze igihe urikoroza ku rubuga rwa X, aho bamwe banenga ibitekerezo bye, ubwo butumwa yabutanze yifashishije amashusho ya Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Ingabire Paula na Minisitiri w’Ikoranabuhanga wa Uganda Dr. Chris Baryomunsi, ubwo bari mu nama ebyiri zitandukanye.

Yagaragaje abo ba Minisitiri bavuga inkuru ebyiri zitandukanye, aho umwe avugana icyizere bitewe n’ubushobozi Guverinoma yamuhaye mu gihe undi agaragaza imitekerereze Afurika igomba kurenga ikishakamo ibisubizo.

Yagize ati: ”Mu myaka icumi u Rwanda niruba ruri imbere y’ibindi bihugu ntibizaba ari impanuka bizaba byarateguwe. Ni isomo ry’ubumwe bwa Afurika, agaciro kubakwa binyuze mu kugira intego, ubuyobozi bufite icyerekezo no kwigira, aho kuba ugutegereza ibivuye ahandi.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubumwe bw’Abanyafurika buhera ku bwubahane kandi u Rwanda rwishimira ibyo rwagezeho, runakemura aho rufite intege nke, kandi rwigira no ku bindi bihugu by’abaturanyi hatabayeho kwishongora, kwiyemera no kwishyira hejuru.

Yagize ati: ”U Rwanda, ruracyari igihugu kiri mu nzira y’iterambere, rwungukira cyane mu gusangiza no gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwo kubaka Afurika twifuza.”

Ubwo butumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwanyuze bamwe bavuze ko ari ingenzi cyane, kandi bwigisha urubyiruko kwiyoroshya kuko hari abajyaga bagira ubwirasi iturufu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35