Perezida Kagame yashimiye Mia Amor wa Barbados wongeye kugirirwa icyizere

Perezida Kagame yashimiye Mia Amor wa Barbados wongeye kugirirwa icyizere

Perezida Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Amor Mottley, kuba yongeye kugirirwa icyizere kuri uwo mwanya.

U Rwanda ruha agaciro ubushuti buri hagati y’ibihugu byombi nk’uko byatangajwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026.

Ubwo butumwa bugira buti: “U Rwanda ruha agaciro ubushuti bukomeye hagati y’ibihugu byacu byombi, bushingiye ku mahame rusange yo kwishyira ukizana no kwiyemeza kugeza iterambere n’icyubahiro ku baturage bacu. Twiteguye gukomeza ubufatanye bwacu mu myaka iri imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko amwifurije intsinzi.

Ati: “Nkwifurije wowe n’abaturage ba Barbados gukomeza kugira intsinzi n’iterambere.”

U Rwanda na Barbados bifitanye umubano ukomeye cyane ugaragazwa n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Barbados muri Mata 2022, aho hashingiwe ku masezerano yo kunoza ingendo zo mu kirere, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, bigafasha kongera ubufatanye mu iterambere, by’umwihariko hashingiye ku kuba ibihugu byombi biri muri Commonwealth.

Nanone kandi mu kwagura umubano mu bucuruzi n’ishoramari, habaye inama y’ubucuruzi n’ishoramari yahuje abahagarariye ibihugu byombi ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022. 

Iyo nama yabaye mu gihe u Rwanda na Barbados byasinyanye amasezerano yoroshya ubwikorezi bwo mu kirere, aho RwandAir yemerewe gutangira ingendo zihuza Kigali na Bridgetown. 

Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye bukomeye mu by’umutekano, ubuzima, siporo (harimo tennis mu muhanda), bikorwa binyuze mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’abayobozi, bikubiyemo gutangiza ingendo za RwandAir no guhanahana ubumenyi.

Mu nama yo mu Ugushyingo 2022 kandi hanashyizwe umukono ku masezerano arebana no gutangiza umukino wa Tennis yo ku muhanda umenyerewe cyane muri Barbados nk’Igihugu gifite inararibonye n’abahanga bafasha u Rwanda ukagera n’i Kigali.

Ibihugu byombi byagaragaje ko bifite intego z’iterambere rinini, nubwo ari ibihugu bito.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Inyubako 5 zari zarafunzwe i Kigali kubera inkongi zemerewe kongera gukora 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:45
  2. Abanyeshuri 68 ba Rwanda Coding Academy batangiye Itorero Intagamburuzwa 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Burera: Baranenga abagabo bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bashaka indonke yihuse 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  4. Pochettino yagizwe Umutoza Mukuru wa Manchester United 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:10
  5. TMC yifashishije inyikirizo y’indirimbo ya Nyiranyamibwa mu ndirimbo nshya 13 Ugushyingo 2026 Saa 15:39