Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Umunyamakuru Jean-Maurice Uwera yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026. 

Uwera asimbuye Alain Mukuralinda witabye  Imana muri Mata 2025 ku myaka 55 azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima, mu nshingano na we yatangiye mu mwaka wa 2021. 

Uwera ahawe inshingano nshya mu gihe  yari asanzwe ari Umunyamakuru wa SK FM yagiyeho avuye kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 14 mu itangazamakuru n’itumanaho, aho anasobanukiwe bidasanzwe imiterere y’itangazaamakuru ryo mu Rwanda, amakuru abaturage bakeneye ndetse n’imikorere ya Guverinoma. 

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2011 ubwo yari ashinzwe amakuru kuri Flash FM na Televiziyo, akaba yaranakoze igihe mu rwego rwo kwakira abantu mbere yo kwinjira mu itangazamakuru.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi. 

Soma imyanzuro yose:

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25