FPR Inkotanyi na Israel baganiriye ku byagirira akamaro abaturage

FPR Inkotanyi na Israel baganiriye ku byagirira akamaro abaturage

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko Umunyamabanga Mukuru wayo, Amb. Christophe Bazivamo yakiriye mu biro bye, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’Umuryango FPR Inkotanyi, bugira buti: “Abayobozi bombi baganiriye ku bifitiye inyungu ibihugu byombi n’abaturage babyo muri rusange.”

U Rwanda na Israel bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’izindi.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifatanya mu bijyanye n’umutekano, amahugurwa y’inzego zishinzwe umutekano, hamwe no gusangira ubunararibonye mu kurwanya iterabwoba.

Mu burezi, Abanyarwanda bamwe babona amahirwe yo kwiga no guhugurirwa muri Israel. Hari kandi imishinga ifasha mu rwego rw’ubuzima n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi.

Mu bijyanye n’ubucuruzi, umubano uragenda urushaho kwaguka, kuko ibigo byo muri Israel bikomeje gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ingufu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25