Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye Inama ya 48 y’Akanama ka AU

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye Inama ya 48 y’Akanama ka AU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier J. P. Nduhungirehe, yitabiriye Inama ya 48 y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibanziriza iya 39 y’Abakuru b’Ibihugu iteganyijwe ku wa 14-15 Gashyantare 2026. 

Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia guhera kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ikwirakwizwa ry’amazi n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu buryo burambye hagamijwe kugera ku ngamba zikubiye mu Cyerekezo 2063”.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf yagaragaje ko amazi ari umutungo w’ingenzi uhuriweho ugomba kubungabungwa mu gihe cy’imihindagurikire y’ibihe kandi ugakoreshwa nk’igikoresho cy’amahoro n’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uyu Muryango.

Yagize ati: “Mu gihe habayeho imihindagurikire y’ibihe, gukoresha amazi neza mu buryo bukwiye mu mibereho ya buri munsi ni ngombwa cyane. Uyu mutungo w’ingenzi ugomba gufatwa nk’inyungu rusange kugira ngo ubungabungwe uko byagenda kose kandi ukaba umuyoboro wo guhuza ibihugu byacu no kugira amahoro.”

Aka kanama ka AU ni rumwe mu nzego z’ibanze zigize uyu muryango, kagizwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu by’ibinyamuryango cyangwa abandi bagenwa ngo bahuze ibikorwa n’ibyemezo kuri politiki zigenga inzego ibyo bihugu bifitemo inyungu rusange n’ibindi.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf yasabye ibihugu bya Afurika gukoresha neza amazi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Iyi nama ya 48 iri kubera ku Cyicaro gikuru cya AU giherereye I Addis Ababa muri Ethiopia
Iyi nama yitabiriwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize uyu muryango
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25