REG yijeje abagore n’abakobwa bayikorera gukomeza kubongerera ubumenyi
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzahanga w’Umugore, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG yashimye uruhare abagore bafite mu itembere ry’ikigo ndetse ibizeza gukomeza kubafasha kubongerera ubumenyi kugira ngo Ikigo kigire abagore benshi bajya mu nzego zifata ibyemezo. REG ni kimwe mu bigo bitanga urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, aho abagore bishimira amahirwe yo kwiga no gukurira mu mirimo irimo n’iyafatwaga nk’iy’abagabo kubera umuco, bakanaherekezwa mu rugendo rw’iterambere. Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora imirimo yaba iyo mu nganda cyangwa ingomero z’amashanyarazi, abayageza ku baturage burira amapoto cyangwa bayageza mu ngo z’abaturage, n’abakora mu biro, bishimira ko imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo kubera umuco kuri ubu na bo bayikoramo kandi bagashyigikirwa mu buryo butuma batanga umusaruro. Mukwindi Uwineza…
15 Werurwe 2026 Saa 19:53






































