Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yanyomoje Depite w’u Bufaransa, Prisca Thevenot wavuze ko gahunda y’u Rwanda yo kwakira abimukira banze guhabwa ubuhungiro mu bihugu by‘i Burayi iteje inkeke ku bijyanye n’imibereho yabo kuko atabona ko bazatuzwa muri santeri zitekanye ahubwo bazashyirwa mu nkambi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 26 Ugushyingo 2026, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko kuvuga ko u Rwanda rugiye gushyira abo bimukira mu nkambi bigaragaza kutamenya neza imiterere y’uyu mushinga cyangwa kuyobya Abafaransa.
Izi mpaka zibayeho mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira abimukira bimwe ubuhungiro n’ibihugu bitanu by’i Burayi ari byo u Budage, Autriche, Denmark, u Bugereki n’u Buholandi, aho biteganywa ko mu mwaka wa 2027 rushobora kuzakira 100 barimo 20 boherejwe na buri gihugu.
Muri iyo gahunda, byitezwe ko abo bimukira bazakirirwa mu bigo bigezweho mu buryo bw’agateganyo, mu gihe bategereje kuba basubizwa mu bihugu byabo ku babyifuza, bakabona ibindi bihugu byemera kubakira cyangwa se bagahitamo kwigumira mu Rwanda.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rufite ubunararibonye bwo kwakira impunzi n’abimukira, avuga ko kuva mu 2019 rwakiriye abarenga 3 200 bari baragotewe muri Libya, binyuze muri gahunda yo kubimurira mu bindi bihugu mu buryo bwihutirwa.
Yavuze ko 80% muri bo bimuriwe mu bihugu by’u Burayi no muri Amerika ya Ruguru, mu gihe abandi bagumye mu Rwanda bakinjizwa mu buzima bw’Igihugu.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko u Rwanda rwakiriye impunzi zisaga 140 000 zituruka mu bihugu by’abaturanyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Yakomeje agira ati: “Reka nongereho ko ubwo Abatalibani bafataga i Kabul mu mwaka wa 2021, Abanyarwanda bakiriye ishuri ryose ry’abana b’abakobwa bo muri Afghanistan (SOLA School Of Leadership of Afghanistan), kugira ngo babashe gukomeza amasomo yabo ndetse banayasoze. Abandi nk’abo bo muri Sudan biga ubuvuzi bakiriwe ubwo amakimbirane yiyongeraga mu gihugu cyabo. None se igihugu cy’u Bufaransa ‘cyubahiriza uburenganzira bwa muntu cyageze kuri iyo ntambwe. Oya ni Urwanda rwayigezeho.”
Yasobanuye ko Politiki y’u Rwanda yo kwakira impunzi n’abimukira ishingiye ku kubafasha kubona ibyangombwa, uburezi n’amahugurwa, kugira ngo bashobore kwinjira mu buzima busanzwe kandi bubahesha agaciro aho kuguma mu nkambi.
Ku bijyanye n’abimukira bazava i Burayi, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko batazashyirwa mu nkambi.
Yasobanuye ko bazacumbikirwa by’agateganyo mu nzu zizaba zarateguwe, bagahabwa ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda.
Yavuze ko Leta izabafasha gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake bwabo, kwimukira mu bindi bihugu bazaba bemerewe guturamo cyangwa, ku bazahitamo kuguma mu Rwanda, bakinjizwa mu buzima bw’igihugu binyuze mu mishinga y’ubukungu izategurwa.
Nduhungirehe yavuze ko ikibazo cy’abimukira kitatewe n’u Rwanda, ahubwo gishingiye ku bibazo biri hagati y’ibihugu bakomokamo n’ibihugu bajyamo, cyane cyane ibyo ku Mugabane w’u Burayi.
Yavuze ko gahunda u Rwanda rwemeye kuganiraho igamije gutanga amahirwe mashya ku bimukira no kurwanya icuruzwa ry’abantu, ashimangira ko igihugu kidashobora kwakira no kwihanganira ibyo yise amakuru ayobya agamije kugitesha agaciro.
Iyi gahunda ije mu gihe ibihugu bitanu by’u Burayi bikomeje ibiganiro na Guverinoma bigamije kunoza amasezerano agenga ishyirwa mu bikorwa byayo.
Icyakora, gahunda yakuruye impaka mu Burayi, aho bamwe mu banyapolitiki n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaje impungenge ku burenganzira n’umutekano by’abo bimukira bazoherezwa mu Rwanda.
U Bufaransa bwo bwatangaje ko butazitabira iyi gahunda, buvuga ko ibigo nk’ibi bidatanga umusaruro utegerejwe kandi bidahuye n’indangagaciro buharanira.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE