TEMACO: Kuva ku gitekerezo gito kigahindura isura y’imijyi mu Rwanda no hanze yarwo
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwihuta mu iterambere ry’Imijyi n’ibikorwa remezo, ibigo by’abikorera bikomeje kugaragaza uruhare rufatika mu gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo. Muri ibyo bigo, hagaragaramo TEMACO, uruganda rwashinzwe na Tuyisenge Emmanuel mu 2012, rukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imyubakire n’imitunganyirize y’Imijyi (Landscape) mu buryo bugezweho kandi burambye. Tuyisenge Emmanuel kandi ni umwe mu bagize komite nyobozi y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, aho aherutse kugirirwa icyizere agatorerwa kuba Visi Perezida wa Mbere, inshingano zigaragaza icyizere afitiwe mu guteza imbere ubufatanye bw’abikorera n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Igitekerezo cyo gushinga TEMACO cyavutse nyuma y’urugendoshuri Tuyisenge yagiriye muri Nigeria, aho yabonye amapave y’amabara akoreshwa mu gutunganya aho imodoka zihagarara n’ahagenewe abanyamaguru. Yagarutse mu Rwanda…
5 Mata 2026 Saa 12:30








