Kicukiro: Prince Kid yagejejwe imbere y’urukiko, urubanza rurasubikwa

Kicukiro: Prince Kid yagejejwe imbere y’urukiko, urubanza rurasubikwa

Kuri uyu wa Gatatu, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid wateguraga amarushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda), yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Uyu musore w’imyaka 36 y’amavuko yitabye ubutabera ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Prince Kid akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yo kugera mu rukiko, urukiko rw’Ibanze rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza kugira ngo Prince Kid n’umwunganira bafashwe kubona dosiye izabafasha kwitegura urubanza.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’ubusabe bwa Me Nyembo Emelyne wunganira uyu mugabo wagaragaje ko atarabona dosiye y’Ubushinjacyaha, bikaba biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu taliki 13 Gicurasi 2022, saa tatu za mugitondo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35