Umunyarwanda yatorewe kuba Umujyanama wa Papa Francis

Umunyarwanda yatorewe kuba Umujyanama wa Papa Francis

Umunyarwanda Niyigena Jean-Paul, Umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda no muri Kaminuza yo mu  Bubiligi, yatorewe na Papa Francis kuba umujyanama w’urwego rushinzwe uburezi Gatolika ku Isi (Congregation pour l’Education Catholique).Yatowe hamwe n’abandi 18 baturuka mu migabane itandukanye.

Niyigena Jean-Paul ni umukiristu wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, akaba avuka muri Paruwasi ya Zaza. Papa yamuhaye ubutumwa nk’umwe mu bagize itsinda ry’abantu 19 Kiliziya izajya yiyambaza kugira ngo irusheho gusohoza neza ubutumwa bwayo mu burezi itanga guhera mu mashuri y’inshuke kugeza muri za kaminuza gatolika. Ni we munyafurika rukumbi uri muri iryo tsinda Nyiburutungane Papa yahaye ubutumwa bushya.

Nk’uko byatangajwe na Diyosezi Gatolika ya Kibungo,  Niyigena yagiye atanga umuganda mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ku barimu b’isomo ry’Iyobokamana muri Kiliziya y’u Rwanda, yafatanyije n’abashizwe imirimo itandukanye y’icyenurabushyo muri za Diyosezi zose mu Rwanda. Ni umwe mu bashinze Ihuriro mpuzamahanga rihuza Abepiskopi n’abashakashatsi kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo byugarije ubutumwa bwa Kiliziya.

Ririya arimo rishyizweho  nyuma y’aho Nyirubutungane Papa Francis  asabye Kiliziya n’abantu bo mu madini atandukanye kuvugurura mu maguru mashya uburezi buhabwa abakiri bato kugira ngo barusheho guhangana n’ibibazo by’ingutu byugarije isi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48