Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali

Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, Gen Oumar Diarra wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. 

Yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen Jean Bosco Kazura, n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF, Brig Gen Patrick Karuretwa. 

Uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 rugamije kurushaho kunoza ubutwererane bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Ku wa Kabiri, uyu muyobozi n’itsinda ryamuherekeje bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura ku cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza ubutwererane n’ibihugu bitandukanye mu bya gisirikare.

Gen Oumar Diarra yabwiye itangazamakuru ko intego y’uru ruzinduko ari iyo gusangira ubunararibonye n’ubuhanga bugamije kubaka ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mali.

Yongeyeho ko ibiganiro yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda byibanze ku butwererane bugamije kubaka ubushobozi bw’abasirikare, ubw’abakozi n’izindi nzego z’ubufatanye.

Gen Oumar Diarra, yasuye Urwibutso rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25