U Rwanda rwahagarariwe mu gusoza amahugurwa y’abapolisi muri Mozambique

U Rwanda rwahagarariwe mu gusoza amahugurwa y’abapolisi muri Mozambique

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Mbere, taliki ya 19 Nzeri, yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 42 cy’abapolisi basoje amahugurwa y’ibanze bagera ku 11,000 barimo abagore 4,000.

DGIP Ujeneza yitabiriye uwo muhango ku butumire bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambique, IGP Bernadino Rafael.

Ni umuhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Escola Practical Matalana riherereye mu Murwa Mukuru Maputo.

Uwo muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Phillipe Nyusi, wanitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano akaba na Minisitiri ufite ibikorwa bya Polisi mu nshingano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Minisitiri w’ingabo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique; Claude Nikobisanzwe n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi bayobozi ba Polisi bungirije bo mu bihugu bya Afurika y’epfo, Malawi, Zambia, Botswana, Eswatini, na Sao Tome et Principe.

Perezida Nyusi yashimiye ibihugu byitabiriye ubutumire bikohereza ababihagarariye muri uwo muhango.

Yasabye abasoje amahugurwa kuzashyira mu bikorwa inshingano barahiriye zo kurinda umutekano n’ituze rusange ry’abaturage ba Mozambique.

Yakomeje abasaba kuba maso, bagaharanira ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu barwanya iterabwoba aho riva rikagera ndetse bagafasha imiryango yavanywe mu byabo naryo gutahuka bagasubirana uburenganzira bwabo n’ubw’imitungo yabo.

Perezida Nyusi yabakanguriye kurwanya ibyaha birimo ibifitanye isano n’iyezandonke n’ibyambukiranya imipaka.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo n’abapolisi kwifatanya n’inzego z’umutekano zo muri Mozambique mu guhangana n’iterabwoba ryari ryarayogoje intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu kugeza ubu hakaba haragarutse agahenge ndetse n’abaturage bari barakuwe mu byabo bakaba baramaze gutahuka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42