Kenya: Barashaka Perezida ubakiza izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa

Kenya: Barashaka Perezida ubakiza izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Kanama, abaturage bo muri Kenya bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta urimo gusoza manda.

Muri aya matora, Abakandida babiri ari bo Raila Odinga na William Ruto, ni bo bahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi.

Abo bakandida bombi bashyize imbere Politiki yo kurwanya ubusumbane buri mu gihugu ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa yashinze imizi ari na yo ntandaro ibibazo by’amakimbirane mu miryango n’imiyoborere iha icyuho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’izindi ngorane zigira ingaruka ku muturage.

Abanyakenya barimo gutora bifuza Umukuru w’Igihugu uzabafasha kugabanya itumbagira rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa no kurandura ruswa yamaze gushinga imizi mu nzego za Leta.

Umubare munini w’urubyiruko ntiwigeze wiyandikisha mu bagomba gutora uyu munsi nk’uko imibare ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora ibigaragaza.

Abenshi mu banze kwiyandikisha bavuga ko barambiwe ubusumbane bukomeje kwiyongera ndetse n’imikorere ya Politiki ikomeza gushyira imbere abasaziye muri politiki gusa. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42